Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 9
Gutoza umwigishwa kubwiriza mu buryo bufatiweho
1 Igihe Andereya na Filipo bari bamaze kumenya ko Yesu ari Mesiya wasezeranyijwe, ntibashoboraga kwifata ngo bareke kubwira abandi iyo nkuru ishimishije (Yoh 1:40-45). Muri iki gihe na bwo, iyo abigishwa ba Bibiliya batangiye kwizera ibyo biga, bumva bashaka kubibwira abandi (2 Kor 4:13). Ni gute dushobora kubatera inkunga yo kujya babwiriza mu buryo bufatiweho kandi tukabatoza kubikora mu buryo bugira ingaruka nziza?
2 Ushobora kubaza umwigishwa niba yarabwiye abandi ibyo yiga muri Bibiliya. Wenda ashobora gutumira incuti cyangwa abagize umuryango kugira ngo baze kumva ibyo yiga. Mubaze niba hari abo bakorana, abo bigana cyangwa abandi bantu baziranye baba baragaragaje ko bashimishijwe. Gutumira abandi ku cyigisho cyangwa kuganira n’abagaragaje ugushimishwa bishobora gutuma atangira kujya ababwiriza. Jya umufasha kumva ko agomba kugira amakenga kandi akarangwa n’ineza n’ikinyabupfura mu gihe abwira abandi ibihereranye na Yehova Imana hamwe n’imigambi ye.—Kolo 4:6; 2 Tim 2:24, 25.
3 Kubwira abandi ibyo bizera: Ni iby’ingenzi cyane gutoza abigishwa ba Bibiliya kujya bakoresha Ijambo ry’Imana kugira ngo bavuganire ukwizera kwabo. Mu gihe uyobora icyigisho maze mukagera ku ngingo runaka uba watoranyije, ujye ubaza umwigishwa uti “ni gute wakoresha Bibiliya kugira ngo usobanurire abagize umuryango wawe ko ibi ari ukuri?” Ushobora nanone kumubaza uti “ni uwuhe murongo wa Bibiliya wakwifashisha kugira ngo ubisobanurire incuti yawe? Jya witegereza uko asubiza maze umwereke ukuntu yashingira inyigisho ze ku Byanditswe (2 Tim 2:15). Nubigenza utyo, uzaba utoza umwigishwa kubwiriza mu buryo bufatiweho no kuzifatanya n’itorero mu murimo wo kubwiriza igihe azaba amaze kuzuza ibisabwa.
4 Ni iby’ubwenge gutegura abigishwa bakamenya uko bakwitwara imbere y’ababarwanya (Mat 10:36; Luka 8:13; 2 Tim 3:12). Igihe abandi babajije ibibazo cyangwa bakagira icyo bavuga ku Bahamya ba Yehova, ibyo bishobora guha abigishwa uburyo bwo kubwiriza. Agatabo Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? gashobora kubafasha kuba ‘biteguye iteka gusubiza’ umuntu wese ugize icyo ababaza (1 Pet 3:15). Gakubiyemo ibisobanuro bihwitse abantu bashya bashobora gukoresha bafasha incuti zabo cyangwa abagize umuryango wabo babarwanya babitewe no kudasobanukirwa, maze bakabasobanurira imyizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya hamwe n’ibikorwa byacu.