Ingengabihe y’umuryango: icyigisho cy’umuryango
1 Impano ikomeye kurusha izindi zose wowe Mukristo ushobora guha abana bawe, ni ukubacengezamo urukundo ukunda Yehova. Igihe cyiza cyo kurubacengezamo, ni igihe “wicaye mu nzu yawe,” muri mu cyigisho cy’umuryango gishingiye kuri Bibiliya mugira buri cyumweru (Guteg 6:5-7). Waba uhuje ukwizera n’uwo mwashakanye cyangwa se mudahuje, cyangwa se ukaba urera abana wenyine, icyigisho cy’umuryango gihoraho gishobora gutuma ufasha abana bawe kugirana nawe imishyikirano ya bugufi, no kuyigirana na Yehova.
2 Uko wagitangiza: Intambwe ya mbere ugomba gutera ni ukugira akamenyero ko kujya mwigira hamwe mu rwego rw’umuryango. Ubaye utazi neza igihe icyigisho cyajya kibera, ushobora kubiganiraho n’abagize umuryango wawe (Imig 15:22). Niba ufite abana bakiri bato, mushobora kujya mukigira incuro nyinshi mu cyumweru ariko mugakoresha igihe gito. Jya ukora ingengabihe ihuje n’imimerere y’abagize umuryango wawe. Ku ngengabihe y’umuryango wawe, shyiraho igihe cyihariye cy’icyigisho maze wiyemeze kujya ucyubahiriza.
3 Ni iki mushobora kujya mwiga? Hari abategura ibyo baba baziga mu cyigisho cy’igitabo cy’itorero cyangwa mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Abandi bo basuzuma inyigisho zigenewe cyane cyane urubyiruko. Hari umugabo ufite umuhungu n’umukobwa bakiri bato wagize ati “ikintu kimwe gituma icyigisho cy’umuryango cya buri cyumweru gishimisha abana banjye, ni uko dukina inkuru zivugwa mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya. Uko basobanukirwa izo nkuru hamwe n’ingaruka zibagiraho, biruta kure cyane ingingo twiga, uko zaba zingana kose.”
4 Mujye mwiga buri cyumweru: Icyigisho cy’umuryango kigomba kuyoborwa kuri gahunda kandi abagize umuryango bose bakagitegerezanya ibyishimo. Hari n’ubwo mushobora guhindura umunsi n’isaha by’icyigisho kugira ngo mukemure ibibazo bibatunguye. Nanone hari ubwo mushobora guhindura ingingo musanzwe mwiga igihe bibaye ngombwa. Ariko kandi, ntimugomba kwemera ko ibyo bintu bihora bihindura gahunda mwashyizeho y’icyigisho cy’umuryango. Mu muryango umwe, hari umukobwa wagize ati “iyo igihe cy’icyigisho cyacu cyahindutse, buri gihe papa yandika agapapuro akagashyira aho buri wese ashobora kukabona, bityo tukamenya ikindi gihe icyigisho cyimuriweho.” Mbega ukuntu imihati mushyiraho yo gukomeza kugira icyigisho cy’umuryango gihoraho ari iyo gushimirwa! Iyo mukomeza kurera abana banyu “mubigisha iby’Umwami wacu,” muba mugaragaza ko mubakunda, mugakunda na So wo mu ijuru.—Ef 6:4.