ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/03 p. 3
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ababwiriza b’ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Dufashe bagenzi bacu gusenga Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ingengabihe y’umuryango: icyigisho cy’umuryango
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 11/03 p. 3

Agasanduku k’ibibazo

◼ Mbese icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango kigomba gutangwaho raporo mu itorero?

Iyo umubyeyi w’Umukristo ayobora icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango kandi abana be batarabatizwa bakaba bacyifatanyamo, buri cyumweru ashobora kubara isaha itarenze imwe, gusubira gusura incuro imwe, mu kwezi akabara icyigisho kimwe, akabishyira kuri raporo. Uko ni ko bigomba kumera, kabone n’iyo icyigisho cyaba kimara igihe kirenze isaha imwe, kiyoborwa incuro zirenze imwe mu cyumweru, cyangwa se buri mwana ayoborerwa ukwe.—Reba igitabo Umurimo Wacu ku ipaji ya 105.

Iyo abagize umuryango bose ari Abahamya babatijwe, umubyeyi ntagomba kwandika igihe cyangwa icyigisho kuri raporo ye y’umurimo wo kubwiriza (keretse gusa habaye hari umwana wabatijwe ariko akaba akiyoborerwa igitabo cya kabiri). Impamvu ni uko raporo y’umurimo wo kubwiriza mu itorero ubundi igaragaza ibintu biba byaragezweho mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha ukuri kwa Bibiliya abantu batari biyegurira Yehova ngo babe abakozi be babatijwe (Mat 24:14; 28:19, 20). Icyakora, ibi nta cyo bigabanya mu buryo ubwo ari bwo bwose ku gaciro ko kuyobora icyo cyigisho buri gihe.

Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano yo kwigisha abana babo. Ababyeyi bakeneye ubufasha kugira ngo bashyireho gahunda y’icyigisho cyabo cy’umuryango cyangwa banonosore uburyo kiyoborwa, bashobora kwiyambaza abasaza. Niba imimerere igaragaza ko byaba byiza undi mubwiriza ayoboreye icyigisho cya Bibiliya umuhungu cyangwa umukobwa utarabatizwa uvuka mu muryango w’Abakristo wifatanya n’itorero, bagomba kubaza umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa umugenzuzi w’umurimo. Iyo yemeye ko icyo cyigisho kiyoborwa, ukiyobora ashobora kugitangaho raporo nk’uko ayitanga ku bindi byigisho bya Bibiliya.

Kwigisha abana ubatoza inzira za Yehova bisaba igihe n’imihati biruta ibyo umuntu yandika kuri raporo ye y’umurimo wo kubwiriza (Guteg 6:6-9; Imig 22:6). Ababyeyi b’Abakristo bakwiriye gushimirwa ku bw’inshingano iremereye basohoza yo kurera abana babo ‘babigisha iby’umwami wacu.’​—Ef 6:4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze