Agasanduku k’ibibazo
◼ Ese ababyeyi bombi bashobora gutanga raporo y’igihe bakoresha mu cyigisho cy’umuryango?
Nubwo abagabo ari bo mbere na mbere bafite inshingano yo kurera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka kandi babatoza kugira imitekerereze nk’iye,’ ababyeyi bombi bagira uruhare mu gutoza abana babo (Efe 6:4). Bibiliya itera buri mwana wese inkunga igira iti “mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, kandi we kureka icyo nyoko agutegeka” (Imig 1:8). Icyigisho cy’umuryango ni uburyo bw’ingenzi ababyeyi bakoresha batoza abana babo.
Mu bihe byashize, umubyeyi wabaga ayobora icyigisho cy’umuryango harimo abana batarabatizwa ni we washoboraga gutanga raporo y’igihe icyo cyigisho cyamaze, kabone n’iyo ababyeyi bombi baba barifatanyije mu kukiyobora. Ariko kandi, ibyo byarahindutse. Iyo ababyeyi bombi bifatanyije mu kwigisha abana mu cyigisho cy’umuryango, icyo gihe buri wese aba ashobora kubara isaha imwe gusa mu cyumweru, nk’aho yayimaze mu murimo wo kubwiriza. Birumvikana ko buri cyumweru ababyeyi bamara igihe kirenze isaha imwe bigisha abana babo. Gutoza abana bisaba ko ababyeyi bombi bakomeza gushyiraho imihati (Guteg 6:6-9). Ariko kandi, raporo y’umurimo wo kubwiriza itangwa buri kwezi yagombye kugaragaza mbere na mbere ibyo umubwiriza yakoze mu murimo. Ku bw’ibyo, umubyeyi ntagomba kubara isaha irenze imwe mu cyumweru, kabone n’iyo icyigisho cyaba kimara igihe kirenze isaha imwe, kikaba kiyoborwa incuro zirenze imwe cyangwa se akaba ayoborera buri mwana ukwe. Umubyeyi umwe gusa ni we uzatanga raporo y’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango kandi atange raporo y’uko yasubiye gusura incuro imwe muri buri cyumweru icyo cyigisho cyayobowe.