Umwenda tubereyemo abandi
1 Intumwa Pawulo yumvaga afite inshingano yo kubwiriza abantu. Yari azi ko Yehova yahaye abantu bose uburyo bwo gukizwa binyuriye ku maraso y’igiciro cyinshi y’Umwana we (1 Tim 2:3-6). Ni yo mpamvu yavuze ati “Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa mbafiteho umwenda.” Yakoraga ubutarambirwa kandi ashishikaye kugira ngo yishyure uwo mwenda yari abereyemo abandi, ibyo akaba yarabikoraga ababwiriza ubutumwa bwiza.—Rom 1:14, 15.
2 Kimwe na Pawulo, muri iki gihe Abakristo bifuza kugeza ubutumwa bwiza ku bandi bantu igihe cyose babonye uburyo. Kubera ko “umubabaro” ukomeye ugenda urushaho kutwegera, gushaka abantu bafite imitima itaryarya birihutirwa cyane. Nimucyo urukundo ruzira uburyarya dufitiye abantu rujye rudushishikariza kugira umwete mu murimo urokora ubuzima.—Mat 24:21; Ezek 33:8.
3 Kwishyura umwenda turimo: Uburyo bw’ingenzi dukoresha kugira ngo tugere ku bantu ni ukubwiriza ku nzu n’inzu. Mu mafasi abantu benshi badakunze kuba bari imuhira, kwandika ingo tutabasanzemo no gusubira kuzisura mu bihe bitandukanye bidufasha kubona abantu benshi (1 Kor 10:33). Nanone dushobora kugera ku bantu tubwiriza mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi, mu mihanda, mu busitani n’aho bahagarika imodoka. Dushobora kujya twibaza tuti ‘mbese nkora uko nshoboye kose kugira ngo nifatanye mu buryo bwose bwo kubwiriza ngeza ku bandi ubutumwa buhesha ubuzima?’—Mat 10:11.
4 Hari umupayiniya wumvaga ashaka gusohoza inshingano yo kubwiriza abantu bose bo mu ifasi ye. Icyakora, hari inzu imwe yageragaho buri gihe agasanga amadirishya afunze kandi nta muntu uriyo. Igihe kimwe yaje kuhaca atari mu murimo wo kubwiriza asanga imodoka ihagaze imbere ya ya nzu ajya ageraho agasanga nta muntu uriyo. Uwo mupayiniya yanze gupfusha ubusa ako kanya yari abonye maze ahita akanda ku nzogera yo ku irembo. Umugabo warimo yaje kumukingurira maze ikiganiro bagiranye kiramushimisha cyane ku buryo uwo mushiki wacu yagarutse kumusura kenshi ari kumwe n’umugabo we. Amaherezo, uwo mugabo yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya none ubu ni umuvandimwe wabatijwe. Ashimira uwo mushiki wacu kuba yarumvaga afitiye abandi umwenda wo kubabwira ubutumwa bwiza.
5 Kubera ko imperuka igenda irushaho kwegereza, iki ni cyo gihe cyo kwishyura umwenda tubereyemo bagenzi bacu, ibyo tukabikora tubwirizanya umwete.—2 Kor 6:1, 2.