Jya Ugaragaza ko Wita ku Bandi—Ubabaza Ibibazo Kandi Ukabatega Amatwi
1 Abantu benshi bashimishwa no kuvuga ibyo batekereza, ariko ntibakunda ko hagira ujora ibyo bavuze cyangwa ngo agire icyo ababaza. Ariko kubera ko twe Abakristo dukora umurimo wo kubwiriza, tugomba gukoresha neza ibibazo kugira ngo dushishikarize abantu kutubwira ibyo batekereza.—Imig 20:5.
2 Ibibazo tubaza byagombye gushishikariza umuntu gutekereza, aho kugira ngo bitume agira ipfunwe. Hari umuvandimwe ujya abwiriza ku nzu n’inzu, maze akabaza ati “utekereza ko hari igihe abantu bose bazaba bubahana?” Hanyuma akurikije igisubizo ahawe, agahita abaza ati “wumva se hakorwa iki kugira ngo ibyo bigerwaho?” cyangwa ati “kuki ari uko ubyumva?” Naho undi muvandimwe iyo abwiriza mu buryo bufatiweho n’iyo abwiriza aho abantu benshi bahurira, ajya abaza ababyeyi bafite abana ati “ni ikihe kintu gituma wumva ushimishijwe no kuba umubyeyi?” Hanyuma akabaza ati “ni iki kijya kiguhangayikisha cyane?” Zirikana ko ibyo bibazo bituma abantu bavuga ibyo batekereza aho kugira ngo bibatere ipfunwe. Kubera ko imimerere ihora ihindagurika, hari igihe biba ngombwa ko duhindura ingingo tuganiraho n’abantu bo mu ifasi yacu hamwe n’ibibazo tubabaza, kugira ngo duhuze n’imimerere tubasanzemo.
3 Bashishikarize kuvuga ibyo batekereza: Mu gihe abantu bakubwiye ibyo batekereza, jya ubatega amatwi wihanganye aho kubaca mu ijambo bitari ngombwa (Yak 1:19). Jya wakirana ubugwaneza ibyo bakubwiye (Kolo 4:6). Ushobora kuvuga uti “ibyo birashishikaje. Urakoze kuba ubimbwiye.” Niba ubonye uburyo bwo kubashimira ubikuye ku mutima ku bw’ibitekerezo byabo, ntukabure kubikora. Jya ubabaza mu bugwaneza ibibazo by’inyongera kugira ngo umenye ibyo batekereza n’impamvu ari uko babyumva. Jya uhera ku byo muvugaho rumwe. Niba wifuza kubasomera umurongo w’Ibyanditswe, ushobora kuvuga uti “ese waba warigeze gutekereza ko iyi yaba ari yo mpamvu ibitera?” Jya wirinda kujya impaka.—2 Tim 2:24, 25.
4 Ukuntu dutega abandi amatwi ni byo ahanini bizatuma basubiza neza ibibazo tubabaza. Abantu bashobora kumenya niba tubatega amatwi nta buryarya. Hari umugenzuzi usura amatorero wagize ati “gutega abandi amatwi witonze bigira imbaraga zitangaje. Birabashishikaza kandi ni uburyo buhebuje bwo kubagaragariza ko ubitaho nta buryarya.” Gutega amatwi abo tubwiriza bigaragaza ko tububashye, kandi bishobora kubashishikariza kumva ubutumwa bwiza tuba twifuza kubagezaho.—Rom 12:10.