Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Ugaragariza umuntu ko umwitayeho
Impamvu ari iby’ingenzi: Yesu yitaga kuri buri muntu ku giti cye kandi akagaragariza abantu bose ko abitaho abigiranye urukundo. Urugero, igihe kimwe Yesu yari agiye gukiza umuntu utumva, ariko abonye ko biri bumubangamire, amujyana ahantu hiherereye abona kumukiza (Mar 7:31-35). Yagaragarizaga abigishwa be ko abitayeho, akazirikana aho ubushobozi bwabo bugarukira kandi akirinda kubabwira ibintu byinshi batari gusobanukirwa (Yoh 16:12). N’igihe Yesu yari afite umwanya ukomeye mu ijuru, yagaragaje ko yita ku bantu (2 Tim 4:17). Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, natwe twifuza kumwigana (1 Pet 2:21; 1 Yoh 3:16, 18). Nitwita kuri nyir’inzu, tukazirikana imimerere yihariye arimo, ibimushishikaza n’ibimuhangayikishije tuzagira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza. Nabona ko tutazanywe gusa no kumubwiriza cyangwa kumusigira ibitabo ahubwo akabona ko tumwitayeho by’umwihariko, azarushaho kudutega amatwi.
Icyo wakora muri uku kwezi:
Mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango mushobora kwitoza uko umubwiriza yahindura uburyo bwo gutangiza ibiganiro kugira ngo ahuze n’icyo nyir’inzu avuze.
Rimwe na rimwe umuvandimwe uyoboye iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ashobora kuvuga uko twagaragariza umuntu ko tumwitayeho cyangwa bigatangwamo icyerekanwa.