Jya ugaragaza ko wita ku bandi—Umenya kwitegereza
1 Yehova Imana na Yesu Kristo batanze urugero ruhebuje ku bihereranye no kumenya ibyo abantu bakeneye no kubafasha (2 Ngoma 16:9; Mar 6:34). Iyo dutahuye ibishishikaza abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza hamwe n’ibibahangayikisha, bidufasha kubona uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa bwiza.
2 Jya witegereza buri kintu cyose: Yesu yari azi kwitegereza (Mar 12:41-43; Luka 19:1-6). Natwe iyo twegereye umuryango w’inzu y’uwo tugiye gusura maze tukabona amashusho afitanye isano n’idini, amagambo yanditse ku modoka cyangwa ibikinisho biri mu mbuga, bituma dushobora kubona uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bugira ingaruka nziza.
3 Uko umuntu agaragara mu maso n’imyifatire ye bishobora kugira icyo biduhishurira ku biri mu mutima we (Imig 15:13). Gupfusha uwo yakundaga cyangwa se kuba ari mu yindi mimerere ibabaje bishobora gutuma akenera ihumure. Kumugezaho imirongo imwe n’imwe ikwiranye n’iyo mimerere bishobora kumushimisha (Imig 16:24). Mbese nyir’inzu yaba ashaka kugenda cyangwa afashe umwana urira? Niba ari uko bimeze, byaba byiza muhanye gahunda ukazagaruka ikindi gihe. Nitwita ku bandi kandi ‘tukishyira mu mwanya wabo,’ bishobora kuzabashishikariza kudutega amatwi igihe tuzaba tugarutse kubasura.—1 Pet 3:8.
4 Jya uhuza ibyo uvuga n’imimerere: Intumwa Pawulo yitegereje umujyi wa Atenayi awubonamo igicaniro cy’ “Imana itamenywa.” Ibyo ni byo yahereyeho abagezaho ubutumwa bwiza, kuko yavuze ati “iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.” Kuba Pawulo yarabwirije abigiranye amakenga, byatumye bamwe mu bari aho bashishikazwa n’ubutumwa bw’Ubwami maze barizera.—Ibyak 17:23, 34.
5 Muri ubwo buryo, natwe iyo twitegereje neza bituma dutahura ibishishikaza umuntu maze tukabiheraho tumubwiriza. Jya ukoresha ibibazo bishobora gushishikariza nyir’inzu kukubwira icyo atekereza. Tekereza ku mirongo y’Ibyanditswe ishobora gutuma arushaho gushimishwa (Imig 20:5). Nitwitegereza kandi tukita ku bandi tubikuye ku mutima, bizatuma tubagezaho ubutumwa bwiza tubigiranye ubuhanga.