ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/3 pp. 10-14
  • Mufashe abantu ‘gukanguka bave mu bitotsi’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mufashe abantu ‘gukanguka bave mu bitotsi’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • GUSINZIRA MU BURYO BW’UMWUKA BISOBANURA IKI?
  • NATWE TUGOMBA GUKOMEZA KUBA MASO
  • IMPAMVU UMURIMO WACU ARI UW’INGENZI
  • JYA UMENYA KWITEGEREZA
  • JYA UGARAGAZA KO WITA KU BANTU
  • JYA UGWA NEZA KANDI UGARAGAZE UBUHANGA
  • TUJYE DUKANGURA BENE WACU MU BUGWANEZA
  • Nakora iki ngo nsinzire bihagije?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ni gute dushobora kubwiriza bene wacu?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Uko wakongera ubuhanga bwo kuganira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/3 pp. 10-14

Mufashe abantu ‘gukanguka bave mu bitotsi’

“Muzi igihe turimo, ko igihe kigeze kugira ngo mukanguke muve mu bitotsi.”​—⁠ROM 13:​11.

ESE WASOBANURA?

Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?

Kuki ababwiriza bari maso bagombye kumenya gutega amatwi no kwitegereza?

Kugwa neza no kwitonda bigira akahe kamaro mu murimo wo kubwiriza?

1, 2. Kuki abantu benshi bakeneye gukanguka?

BURI mwaka hapfa abantu babarirwa mu bihumbi bazize gusinzira batwaye imodoka. Abandi bo birukanwa ku kazi kubera ko baba batabyutse kare ngo bakajyeho, cyangwa se bitewe n’uko basinziriye bakariho. Ariko rero, gusinzira mu buryo bw’umwuka byo bishobora guteza akaga gakomeye kurushaho. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “hahirwa ukomeza kuba maso.”​—⁠Ibyah 16:​14-16.

2 Uko umunsi ukomeye wa Yehova ugenda wegereza, ni ko n’abantu muri rusange bakomeje gusinzira mu buryo bw’umwuka. Hari ndetse bamwe mu bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bavuze ko abayoboke babo basinziriye. Gusinzira mu buryo bw’umwuka bisobanura iki? Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo b’ukuri bakomeza kuba maso? Twafasha dute abandi gukanguka bakava mu bitotsi?

GUSINZIRA MU BURYO BW’UMWUKA BISOBANURA IKI?

3. Umuntu usinziriye mu buryo bw’umwuka aba ameze ate?

3 Ubusanzwe abantu basinziriye nta cyo baba bakora. Ibinyuranye n’ibyo, abantu basinziriye mu buryo bw’umwuka bashobora kuba bahugiye mu bintu byinshi, ariko atari ibyo mu buryo bw’umwuka. Bashobora kuba bahugijwe n’imihangayiko y’ubuzima bwa buri munsi, gushaka ibinezeza, icyubahiro cyangwa ubutunzi. Ibyo bintu byose biba bibahugije bituma batita ku byo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Abantu bari maso mu buryo bw’umwuka bo bazi ko turi “mu minsi y’imperuka,” bigatuma bashyiraho imihati kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka.​—⁠2 Pet 3:​3, 4; Luka 21:​34-36.

4. Inama igira iti “twe gusinzira nk’uko abandi babigenza” isobanura iki?

4 Soma mu 1 Abatesalonike 5:​4-8. Aha ngaha, intumwa Pawulo yashishikarije Abakristo bagenzi be ‘kudasinzira nk’uko abandi babigenza.’ Yashakaga kuvuga iki? Uburyo bumwe dushobora ‘gusinziramo’ ni ukwirengagiza amahame ya Yehova agenga iby’umuco. Ubundi buryo dushobora ‘gusinziramo’ ni ukwirengagiza ko igihe cya Yehova cyo kurimbura abatubaha Imana cyegereje.” Tugomba kwirinda ko abantu nk’abo batubaha Imana batuyobya tugakurikira inzira zabo n’imitekerereze yabo.

5. Abantu basinziriye mu buryo bw’umwuka baba bafite iyihe mitekerereze?

5 Hari abantu bumva ko nta Mana iriho izababaza ibyo bakora (Zab 53:​1). Abandi batekereza ko Imana itatwitaho, ku buryo natwe tutagombye gushishikazwa n’ibyayo. Abandi bo batekereza ko kugira idini bizatuma baba incuti z’Imana. Abo bantu bose barasinziriye mu buryo bw’umwuka; bakeneye gukanguka. Twabafasha dute?

NATWE TUGOMBA GUKOMEZA KUBA MASO

6. Kuki Abakristo bagombye guhatanira gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?

6 Kugira ngo dushobore gukangura abandi, natwe tugomba kuba turi maso. Ibyo bikubiyemo iki? Ijambo ry’Imana rishyira isano hagati y’ibitotsi byo mu buryo bw’umwuka n’ “imirimo y’umwijima,” urugero nko kurara inkera, kunywera gusinda, kwishora mu busambanyi, ubwiyandarike, gushyamirana no kugira ishyari. (Soma mu Baroma 13:​11-14.) Kwirinda ibyo bikorwa bishobora kugorana. Ni iby’ingenzi ko dukomeza kuba maso. Umushoferi agomba kwibuka ko gusinzira atwaye imodoka bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Umukristo na we agomba kumenya ko gusinzira mu buryo bw’umwuka bishobora kumuvutsa ubuzima.

7. Kubona abantu mu buryo butari bwo bishobora kutugiraho izihe ngaruka?

7 Urugero, Umukristo ashobora gutekereza ko abantu bo mu ifasi ye bose banze burundu ubutumwa bwiza (Imig 6:​10, 11). Ashobora gutekereza ati “niba nta muntu witabira ubutumwa, kuki nagira umwete wo kugera ku bantu no kubafasha?” Ni byo koko, abantu benshi bashobora kuba basinziriye mu buryo bw’umwuka, ariko imimerere barimo cyangwa imitekerereze yabo bishobora guhinduka. Hari bamwe bakanguka bakemera ubutumwa bwiza. Dukomeje kuba maso dushobora kubafasha, urugero wenda tugerageza ubundi buryo bushishikaje bwo kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami. Kimwe mu bintu byatuma dukomeza kuba maso, ni ukwibuka impamvu umurimo wacu ari uw’ingenzi.

IMPAMVU UMURIMO WACU ARI UW’INGENZI

8. Kuki umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane?

8 Ujye uzirikana ko abantu bakumva batakumva, umurimo dukora wo kubwiriza uhesha Yehova ikuzo kandi ukagira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi we. Vuba aha, abantu batumvira ubutumwa bwiza bazacirwa urubanza. Uko abantu bitabira ubutumwa tubagezaho ni byo Imana izashingiraho ibacira urubanza (2 Tes 1:​8, 9). Ikindi kandi, Umukristo yaba yibeshye atekereje ko atari ngombwa kugira umwete mu murimo wo kubwiriza, kubera ko “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:​15). Ijambo ry’Imana ritubwira ko abantu bagereranywa n’ “ihene” “bazarimburwa iteka ryose.” Umurimo wacu wo kubwiriza ugaragaza imbabazi z’Imana, kuko utuma abantu bahinduka, bityo bakazabona “ubuzima bw’iteka” (Mat 25:​32, 41, 46; Rom 10:​13-15). None se tutabwirije, abantu babona bate uburyo bwo kumva ubutumwa buzabahesha ubuzima?

9. Ni mu buhe buryo kubwiriza ubutumwa bwiza byakugiriye akamaro, bikakagirira n’abandi?

9 Kubwiriza ubutumwa bwiza natwe bidufitiye akamaro. (Soma muri 1 Timoteyo 4:​16.) Ese ntiwiboneye ko kuvuga ibihereranye na Yehova n’ibyiringiro by’Ubwami bikomeza ukwizera kwawe kandi bigatuma urushaho gukunda Imana? Ese ntibyagufashije kugira imico ya gikristo? Ese kugaragaza urukundo ukunda Imana wifatanya mu murimo wo kubwiriza, ntibituma ugira ibyishimo? Abantu benshi bagiye bigisha abandi ukuri, bagiye bibonera ukuntu umwuka w’Imana wafashije abo bigishaga kugira imibereho myiza.

JYA UMENYA KWITEGEREZA

10, 11. (a) Ni mu buhe buryo Yesu na Pawulo bagaragaje ko bari maso kandi ko bari bazi kwitegereza? (b) Garagaza ukuntu kuba maso no kumenya kwitegereza bishobora gutuma turushaho gukora neza umurimo wacu.

10 Ibishishikariza abantu kwemera ubutumwa bwiza biba bitandukanye. Ku bw’ibyo, ababwiriza bagomba kumenya kwitegereza. Yesu yatubereye icyitegererezo. Kubera ko yari atunganye, yashoboye gutahura ko hari Umufarisayo wari warakaye, ko umugore w’umunyabyaha yari yicujije koko, kandi ko umugore w’umupfakazi yagaragaje umwuka wo kwigomwa (Luka 7:​37-50; 21:​1-4). Yesu yashoboye gufasha buri wese muri bo, ahuje n’ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka. Icyakora, si ngombwa ko umugaragu w’Imana aba atunganye kugira ngo abe umuntu uzi kwitegereza. Intumwa Pawulo yarabigaragaje. Yagiye abwiriza mu buryo butandukanye ku buryo yafashije abantu bari mu matsinda atandukanye kandi bari bafite imitekerereze itandukanye.​—⁠Ibyak 17:​22, 23, 34; 1 Kor 9:​19-23.

11 Nitwihatira kuba maso kandi tukamenya kwitegereza kimwe na Yesu na Pawulo, tuzabasha gutahura uko twarushaho gushishikariza abo tubwiriza kwitabira ubutumwa bwiza. Urugero, mu gihe uhuye n’abantu ujye ureba ibintu bishobora gutuma umenya umuco wabo, ibibashishikaza n’imimerere umuryango wabo urimo. Jya ureba ibyo barimo bakora, maze ugire icyo ubivugaho mu kinyabupfura mu gihe utangiza ikiganiro.

12. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, kuki twagombye kwitondera ikiganiro tugirana n’uwo twajyanye?

12 Umuntu uri maso kandi uzi kwitegereza yirinda ibirangaza. Nubwo ibiganiro tugirana n’uwo twajyanye kubwiriza bishobora gutuma duterana inkunga, tugomba kwibuka ko intego tuba dufite ari iyo kubwiriza abandi (Umubw 3:​1, 7). Ku bw’ibyo rero, twagombye kwitonda kugira ngo ibiganiro tugirana tuvuye ku nzu imwe tujya ku yindi bitabangamira umurimo wacu. Kuganira ku bintu twifuza kugeza ku bantu bashimishijwe ni uburyo bwiza bwo kwerekeza ubwenge ku murimo turimo dukora. Nanone kandi, nubwo rimwe na rimwe telefoni zishobora kudufasha mu murimo dukora, twagombye gufata ingamba kugira ngo zitarogoya ibiganiro tugirana n’uwo tubwiriza.

JYA UGARAGAZA KO WITA KU BANTU

13, 14. (a) Twabwirwa n’iki ibishishikaza umuntu? (b) Ni iki gishobora gutuma abantu bashishikazwa n’ibintu by’umwuka?

13 Ababwiriza bari maso batega amatwi bitonze abo babwiriza. Ni ibihe bibazo wabaza uwo ubwiriza kugira ngo akubwire ikimuri ku mutima? Ese yaba ahangayikishijwe n’uko amadini ari menshi, ko urugomo rwogeye mu gace arimo, cyangwa ko ubutegetsi bwananiwe gukemura ibibazo by’abantu? Ese ushobora gutuma ashishikazwa n’ibintu by’umwuka ugira icyo uvuga ku birebana n’ukuntu ibintu byaremwe mu buryo butangaje cyangwa ugaragaza ukuntu inama Bibiliya itanga ari iz’ingirakamaro? Abantu bo mu mico hafi ya yose, ndetse na bamwe mu batemera ko Imana ibaho, bibaza byinshi ku birebana n’isengesho. Abenshi bibaza niba hari uwumva amasengesho. Hari n’abandi bibaza bati “ese Imana yumva amasengesho yose? Niba itayumva yose se, ni iki twakora kugira ngo yumve amasengesho yacu?”

14 Kwitegereza uko ababwiriza b’inararibonye babigenza, bishobora gutuma tugira ubuhanga bwo gutangiza ibiganiro. Jya utahura ukuntu birinda kubaza umuntu ibibazo byatuma yumva abangamiwe. Ni mu buhe buryo ijwi ryabo no mu maso habo bigaragaza ko bifuza kumenya uko uwo babwiriza abona ibintu?​—⁠Imig 15:​13.

JYA UGWA NEZA KANDI UGARAGAZE UBUHANGA

15. Kuki twagombye kurangwa n’ubugwaneza mu murimo wo kubwiriza?

15 Ese iyo umuntu agukanguye wari usinziriye cyane biragushimisha? Abenshi iyo ubakanguye ubatunguye ntibibashimisha. Ubusanzwe biba byiza gukangura umuntu twitonze. Uko ni na ko biri ku birebana n’imihati dushyiraho yo gukangura abantu mu buryo bw’umwuka. Urugero, ugiye kubwiriza umuntu akakurakarira, wakora iki? Jya ugerageza kumwumva, hanyuma wigendere (Imig 15:​1; 17:​14; 2 Tim 2:​24). Ubugwaneza wagaragaje bushobora kuzatuma yakira neza undi Muhamya uzamusura.

16, 17. Twagaragaza dute ubushishozi mu murimo wo kubwiriza?

16 Hari n’igihe umuntu ashobora gutsinda imbogamirabiganiro. Umuntu ashobora kuvuga ati “mfite idini ryanjye,” cyangwa ati “ntibinshishikaje,” wenda bitewe n’uko ari bwo buryo yumva bworoshye bwo guhagarika icyo kiganiro. Ariko kandi, iyo ugerageje gukomeza kuganira na we mu bugwaneza kandi ubigiranye ubuhanga, ushobora kumubaza ikibazo kigatuma ashishikazwa n’ibintu by’umwuka.​—⁠Soma mu Bakolosayi 4:​6.

17 Rimwe na rimwe iyo duhuye n’abantu bavuga ko bahuze ku buryo batadutega amatwi, biba byiza kubyemera maze tukigendera. Ariko hari igihe ushobora kubona ko wagira ikintu gifatika umubwira muri make. Hari abavandimwe barambura Bibiliya, bagasoma umurongo utuma uwo baganira arushaho gutekereza kandi bagasiga bamubajije ikibazo. Ibyo byose babikora mu gihe kitarenze umunota. Ubwo buryo bugufi bwo kugeza ubutumwa ku bantu, rimwe na rimwe bwagiye bugera ku ntego, nyir’urugo akabona ko adahuze cyane ku buryo yabura akanya gato ko kuganira n’abaje kumubwiriza. Kuki se nawe utagerageza kubigenza utyo mu gihe imimerere yaba ibikwemerera?

18. Twakora iki kugira ngo dushobore kubwiriza neza mu buryo bufatiweho?

18 Iyo twiteguye kubwiriza mu buryo bufatiweho, dushobora gufasha abantu duhura na bo mu mirimo yacu ya buri munsi kugira ngo bashishikazwe n’ubutumwa bwiza. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bagendana ibitabo mu mufuka cyangwa mu isakoshi. Bashobora no kuba bafite umurongo w’Ibyanditswe biteguye kuganiraho n’abantu igihe uburyo bubonetse. Ushobora kuganira n’umugenzuzi ushinzwe umurimo cyangwa abapayiniya bo mu itorero ryanyu bakakubwira uko wabikora.

TUJYE DUKANGURA BENE WACU MU BUGWANEZA

19. Kuki tutagombye gucika intege ngo tureke kubwiriza bene wacu?

19 Twese twifuza gufasha bene wacu kugira ngo bemere ubutumwa bwiza (Yos 2:​13; Ibyak 10:​24, 48; 16:​31, 32). Iyo tugerageje kubabwiriza bakanga, bishobora kuduca intege tukumva tutakongera. Dushobora gutekereza ko nta kintu twababwira cyangwa twakora cyahindura uko babona ibintu. Ariko kandi, hari ibintu bishobora guhindura imibereho ya bene wanyu cyangwa uko babonaga ibintu. Cyangwa se ushobora kuba wararushijeho kumenya gusobanura ukuri, bigatuma noneho bemera kugutega amatwi.

20. Kuki ugomba kugira amakenga mu gihe ubwiriza bene wanyu?

20 Twagombye kwita ku byiyumvo bya bene wacu (Rom 2:​4). Ese ntitwagombye kuvugana na bo mu bugwaneza nk’uko tuvugana n’abandi bantu tujya kubwiriza? Ujye ubavugisha neza, ububashye. Si ngombwa ko uhora ubabwiriza. Jya ubereka uko ukuri kwagufashije binyuze ku bikorwa byawe (Efe 4:​23, 24). Jya ubereka ukuntu Yehova ‘yakwigishije ibikugirira umumaro,’ bigatuma urushaho kugira imibereho myiza (Yes 48:​17). Ujye ugaragariza bene wanyu ko uri Umukristo nyakuri.

21, 22. Vuga inkuru igaragaza akamaro ko gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo dufashe bene wacu mu buryo bw’umwuka.

21 Hari mushiki wacu uherutse kwandika ati “igihe cyose nagiye ngerageza kubwiriza basaza banjye, bakuru banjye na barumuna banjye bose uko ari 13, haba mu magambo no mu myitwarire yanjye. Nta mwaka ujya uhita ntabandikiye bose. Nyamara, hashize imyaka 30 ari jye Muhamya jyenyine mu muryango.”

22 Uwo mushiki wacu yakomeje agira ati “umunsi umwe naterefonnye mukuru wanjye uba kure cyane. Yambwiye ko yasabye umuvugabutumwa wo mu idini rye kumwigisha Bibiliya, ariko ko atigeze abikora. Igihe namubwiraga ko nakwishimira kumufasha, yaranshubije ati ‘ni byiza, ariko ndagira ngo mbanze nkubwire ko ntazigera mba Umuhamya wa Yehova.’ Maze kumwoherereza igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, nagiye muterefona incuro nyinshi mu cyumweru. Icyakora, ntiyari yarigeze abumbura icyo gitabo. Amaherezo naje kumusaba kugifata, maze tumara iminota igera kuri 15 kuri telefoni dusoma imirongo imwe n’imwe yandukuwe ikuwe muri Bibiliya, tukayiganiraho. Maze kumuterefona izindi ncuro runaka, yifuje ko twajya tumara iminota irenga 15. Nyuma yaho, yatangiye kujya anyihamagarira kugira ngo twige, rimwe na rimwe agahamagara kare kare mbere y’uko mva mu buriri, hakaba n’igihe ampamagaye kabiri ku munsi. Umwaka wakurikiyeho yarabatijwe, umwaka umwe nyuma yaho atangira umurimo w’ubupayiniya.”

23. Kuki tutagombye gucogora mu gihe tugerageza gukangura abantu mu buryo bw’umwuka?

23 Gufasha abantu gukanguka bakava mu bitotsi byo mu buryo bw’umwuka bisaba ubuhanga no guhozaho. Icyakora, abantu bicisha bugufi baracyitabira ubutumwa bwiza tubagezaho. Ugereranyije, buri kwezi abantu basaga 20.000 barabatizwa, bakaba Abahamya ba Yehova. Nimucyo rero tujye tuzirikana inama Pawulo yagiriye umuvandimwe wo mu kinyejana cya mbere witwaga Arikipo, agira ati “witondere umurimo wemeye mu Mwami, kugira ngo uwusohoze” (Kolo 4:​17). Igice gikurikira kizadufasha twese kumenya icyo kubwiriza tuzirikana ko ibintu byihutirwa bisobanura.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]

UKO WAKOMEZA KUBA MASO

▪ Jya ushishikarira gukora ibyo Imana ishaka

▪ Jya wirinda imirimo y’umwijima

▪ Jya umenya akaga gaterwa no gusinzira mu buryo bw’umwuka

▪ Ntugatakarize icyizere abantu bo mu ifasi yawe

▪ Jya ugerageza uburyo bushya bwo kubwiriza

▪ Jya wibuka akamaro k’umurimo wo kubwiriza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze