Jya ushakisha uburyo bwo kubwiriza
1 Itorero rya gikristo rigizwe n’abantu bari mu mimerere itandukanye. Ariko kandi twiyemeje gusingiza Yehova twunze ubumwe (Zab 79:13). Ariko se, ni gute twashakisha uburyo bwo kubwiriza mu gihe ibibazo by’uburwayi cyangwa izindi ngorane bitubereye imbogamizi mu murimo wo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza?
2 Mu mirimo yacu ya buri munsi: Aho Yesu yahuriraga n’abantu hose, yaboneragaho uburyo bwo kubabwiriza. Igihe yari anyuze aho Matayo yakoresherezaga ikoro yaramubwirije; ubwo yari mu nzira agenda yabwirije Zakayo, naho igihe yaruhukaga yabwirije umugore w’Umusamariyakazi (Mat 9:9; Luka 19:1-5; Yoh 4:6-10). Natwe mu gihe turi mu mirimo yacu ya buri munsi, dushobora guhera ku biganiro bisanzwe tugirana n’abandi maze tukababwiriza. Nitwitwaza Bibiliya hamwe n’inkuru z’Ubwami cyangwa udutabo, bizadushishikariza guhora twiteguye kugeza ku bandi ibyiringiro byacu.—1 Pet 3:15.
3 Mbese ufite ubumuga bukubuza kubwiriza ku nzu n’inzu uko bikwiriye? Jya uhora witeguye kubwiriza abaganga hamwe n’abandi bantu bagusura (Ibyak 28:30, 31). Niba hari imimerere ituma utava mu rugo, mbese ujya ugerageza kubwiriza wifashishije terefone, aho bishoboka, cyangwa amabaruwa? Hari mushiki wacu ukunze kwandikira bene wabo batari Abahamya. Muri ayo mabaruwa ashyiramo ibitekerezo bitera inkunga byo muri Bibiliya hamwe n’inkuru z’ibyamubayeho igihe yabwirizaga.
4 Ku kazi cyangwa ku ishuri: Kuba twifuza gusingiza Yehova bizadushishikariza gushakisha uburyo bwo kubiba imbuto z’ukuri ku kazi cyangwa ku ishuri. Hari umubwiriza ufite imyaka 8 wabwiye abanyeshuri biganaga ibyo yari yarasomye mu igazeti ya Réveillez-vous!, yavugaga ku byerekeye ukwezi. Mwarimukazi we amaze kumenya aho yabikuye, yatangiye kujya yakira amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Mu gihe turi ku kazi, gushyira igitabo Icyo Bibiliya yigisha ahantu abantu bashobora kukibona, bishobora gutuma batubaza ibibazo, bityo bikaduha urubuga rwo kubabwiriza.
5 Mbese ushobora gushakisha uko wabona uburyo bwo kubwiriza mu gihe ukora imirimo yawe ya buri munsi? Uko imimerere turimo yaba iri kose, nimucyo twihatire ‘gutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe.’—Heb 13:15.