Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Kam.
“Mbese utekereza ko dushobora kugira ibyishimo kandi duhanganye n’ibibazo? [Reka asubize.] Iyi gazeti yerekeza ibitekerezo byacu ku isoko y’ubuyobozi bushobora kudufasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Nanone igaragaza ukuntu kugira ibyiringiro nyakuri bishobora kudukomeza.” Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.
Réveillez-vous! Juin
“Mbese ntiwemera ko amakuba aherutse kugwirira abantu yagaragaje ko kumvira umuburo ari iby’ingenzi cyane? [Reka asubize.] Iyi ngingo isobanura amasomo abantu barokotse inkubi y’umuyaga yiswe Katrina bakuye muri ayo makuba. Igaragaza nanone umuburo twese dukwiriye kumvira muri iki gihe.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 14.
Umunara w’Umurinzi 1 Nyak.
“Muri iyi si yuzuyemo imivurungano, abantu benshi bajya babaza bati ‘kuki ubuzima bwuzuyemo ibibazo? Niba Imana ibaho, kuki nta kintu ikora kugira ngo ivaneho imibabaro?’ Mbese nawe waba warabyibajije? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo.” Soma muri 2 Timoteyo 3:16.
Réveillez-vous! Juil.
“Muri iki gihe usanga abashakanye bagenda barushaho kugarizwa n’ingorane. Mbese utekereza ko bashobora kungukirwa n’iyi nama yahumetswe ishingiye ku Byanditswe? [Soma muri Befeso 4:32, hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma amahame ashingiye kuri Bibiliya yagaragaye ko ari ingirakamaro, akaba ashobora kudufasha kugira ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo.”