Jya wigana Umwigisha Ukomeye igihe ukoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha
1. Ni gute Yesu yigishaga?
1 Umwigisha Ukomeye ari we Yesu, buri gihe yajyaga asobanura ibintu mu buryo bworoshye kandi bwumvikana neza. Kugira ngo afashe ababaga bamuteze amatwi gutekereza, rimwe na rimwe yajyaga abanza kubabaza uko babonaga ibintu ibi n’ibi (Mat 17:24-27). Yajyaga yerekeza ibitekerezo byabo ku Ijambo ry’Imana (Mat 26:31; Mar 7:6). Yirindaga kubwira abigishwa be ibintu byinshi cyane, kubera ko yari azi ko bari kuzajya bakomeza kwiga (Yoh 16:12). Nanone Yesu yashishikazwaga no kumenya niba abigishwa be barizeraga ibyo yabigishaga kandi bakabisobanukirwa (Mat 13:51). Igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyagenewe kudufasha kwigisha mu buryo nk’ubwo.
2. Ni gute twakoresha ibibazo biba biri mu ntangiriro ya buri gice?
2 Ibibazo biri mu ntangiriro ya buri gice: Igihe mutangiye kwiga igice runaka, byaba byiza werekeje ibitekerezo by’umwigishwa ku bibazo byo mu ntangiriro y’icyo gice biba biri munsi y’umutwe wacyo. Jya ubaza ibibazo bidakeneye ibisubizo kugira ngo utere amashyushyu umwigishwa. Cyangwa ushobora kumusaba kugira icyo avuga kuri ibyo bibazo mu magambo make. Si ngombwa kugira icyo uvuga mu buryo burambuye ku bitekerezo atanze cyangwa gukosora buri gitekerezo cyose avuze kitari cyo. Ushobora gusa kumushimira kubera ibitekerezo atanze, hanyuma mugatangira gusuzuma ibikubiye muri icyo gice. Ibitekerezo azatanga ku bibazo biri mu ntangiriro y’icyo gice bizagufasha kumenya niba hari ingingo runaka ugomba kwibandaho muri icyo gice.
3. Ni gute twayobora icyigisho mu buryo bworoheje?
3 Imirongo y’Ibyanditswe: Ibyo mwiga bigomba kuba bishingiye ku Byanditswe (Heb 4:12). Icyakora, si ngombwa gusoma buri murongo wose w’Ibyanditswe watanzwe. Jya wibanda ku mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ibyo twizera bishingiye kuri Bibiliya. Si ngombwa gusoma imirongo y’Ibyanditswe itanga ibisobanuro by’inyongera. Igitabo Icyo Bibiliya yigisha gisobanura ukuri mu buryo butagoranye. Jya uyobora icyigisho mu buryo bworoheje. Jya wibanda ku ngingo z’ingenzi kandi wirinde gutanga ibisobanuro byinshi cyane cyangwa kuzana ibindi bitekerezo bidafite aho bihuriye n’ibyo mwiga mu gihe bitari ngombwa.
4. Mu gihe tuyobora icyigisho, twabwirwa n’iki niba dukwiriye gufata igihe cyo gusuzuma ibikubiye mu mugereka?
4 Umugereka: Umugereka urimo ingingo 14 zunganira ibice bigize icyo gitabo. Ni wowe uzihitiramo niba mukwiriye gusuzuma izo ngingo mu gihe cy’icyigisho. Ku ngingo zimwe na zimwe, ushobora guhitamo gutera umwigishwa inkunga yo gusoma ku giti cye ibitekerezo by’inyongera, cyane cyane niba asobanukiwe kandi akaba yemera ibikubiye mu gice mwize. Urugero: niba umwigishwa asanzwe yemera ko Yesu ari Mesiya, ntibizaba ngombwa ko musuzumira hamwe ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Yesu Kristo—Mesiya wasezeranyijwe” igihe muzaba musuzuma igice cya 4 gifite umutwe uvuga ngo “Yesu Kristo ni nde?” Mu bindi bihe, bishobora kuba ingirakamaro gufata igihe runaka mu gihe cy’icyigisho maze mugasuzumira hamwe ingingo yo mu mugereka yose cyangwa igice cyayo.
5. Niba duhisemo gusuzuma ibikubiye mu mugereka, ni gute twabikora?
5 Niba uhisemo gusuzumira hamwe n’umwigishwa ibikubiye mu mugereka, wagombye gutegura ibibazo mbere y’igihe kandi wowe n’umwigishwa mugasuzumira hamwe paragarafu zigize uwo mugereka, nk’uko mwabigenza musuzuma igice cyo kwigwa. Cyangwa bitewe n’ibyo umwigishwa akeneye, ushobora guhitamo gufata iminota mike mu gihe cy’icyigisho mugasuzumira hamwe ibikubiye muri uwo mugereka. Ibyo bizagufasha kumenya neza niba asobanukiwe ibyo yisomeye ku giti cye.
6. Ni gute agasanduku k’isubiramo kari ku mpera ya buri gice gashobora gukoreshwa?
6 Agasanduku k’isubiramo: Agasanduku kari ku mpera ya buri gice gakubiyemo amagambo ubusanzwe atanga ibisubizo by’ibibazo biri mu ntangiriro ya buri gice. Ushobora kwifashisha ayo magambo kugira ngo usubiremo ingingo z’ingenzi z’icyo gice. Hari ababwiriza bamwe babonye ko ari iby’ingenzi gusomera hamwe n’umwigishwa ayo magambo wenda bakanasoma imirongo y’Ibyanditswe iyaherekeje. Hanyuma basaba umwigishwa gusobanura muri make ukuntu iyo mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ibyavuzwe aho ari ukuri. Ibyo bifasha umwigisha kumenya niba umwigishwa asobanukiwe neza ingingo z’ingenzi zigize icyo gice n’ukuntu Bibiliya izishyigikira, kandi akamenya neza niba umwigishwa yemeranya na zo. Nanone bitoza umwigishwa gusobanurira abandi ukuri yifashishije Bibiliya.
7. Ni gute dushobora gukoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha kugira ngo dusohoze inshingano yacu?
7 Uburyo bugira ingaruka nziza cyane bwo gusohoza inshingano yacu yo kwigisha no guhindura abantu abigishwa, ni ukwigana uburyo Yesu yakoreshaga yigisha (Mat 28:19, 20). Igitabo Icyo Bibiliya yigisha gishobora kudufasha kubigeraho. Jya ugikoresha neza kugira ngo wigishe abandi ukuri mu buryo busobanutse, bworoheje kandi bushishikaje.