Jya ukoresha neza ibikubiye mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha
Iyo umwigishwa wa Bibiliya amenye icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha kandi akabikurikiza, agira amajyambere kandi akera imbuto zo mu buryo bw’umwuka (Zab 1:1-3). Nidukoresha neza bimwe mu bintu biboneka mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha, tuzafasha uwo twigisha Bibiliya kugira amajyambere.
Ibibazo biri mu ntangiriro ya buri gice: Ku ntangiriro ya buri gice haba hari ibibazo bisubizwa n’iryo somo. Ushobora kujya ubaza umwigishwa ibyo bibazo ariko udakeneye ibisubizo, ugamije gusa kumutera amatsiko y’ibyo mugiye kwiga. Ushobora no kumusaba kugira icyo avuga kuri ibyo bibazo mu magambo make. Mu gihe atanze igisubizo kitari cyo, si ngombwa ko uhita umukosora. Ibitekerezo azatanga bizagufasha kumenya niba hari ingingo runaka ugomba kwibandaho n’aho ugomba gutsindagiriza.—Imig 16:23; 18:13.
Umugereka: Niba ubona umwigishwa asobanukiwe igice mwiga kandi akaba yemera ibivugwamo, ushobora kumutera inkunga yo kuzasuzuma ku giti cye ibiri mu mugereka uhuje n’icyo gice. Igihe muzaba mwongeye kwiga, uzafate iminota mike maze urebe niba abisobanukiwe koko. Icyakora nubona byamugirira akamaro, uzajye ufata akanya mu gihe murimo mwiga musuzume umugereka cyangwa se igice cyawo, musome paragarafu kandi ujye umubaza ibibazo wateguye mbere y’igihe.
Agasanduku k’isubiramo: Ku mpera ya buri gice, haba hari agasanduku gakubiyemo ibitekerezo bisubiza bya bibazo byo ku ntangiriro y’igice. Ushobora gukoresha ako gasanduku kugira ngo urebe niba umwigishwa asobanukiwe neza ibitekerezo by’ingenzi kandi akaba ashobora kubisobanura. Mujye musomera hamwe buri gitekerezo mu ijwi riranguruye hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Hanyuma ujye usaba umwigishwa gusobanura impamvu icyo gitekerezo ari ukuri, yifashishije iyo mirongo.—Ibyak 17:2, 3.