ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/07 p. 6
  • “Ni gute wasubiza?”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ni gute wasubiza?”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • (1) Ikibazo, (2) umurongo w’Ibyanditswe na (3) igice
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ingingo nshya izajya idufasha gutangiza ibiganiro
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ku basomyi bacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Izarushaho kwibanda kuri Bibiliya!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 3/07 p. 6

“Ni gute wasubiza?”

1 Mbese ukunda Ijambo ry’Imana ariko bikakugora kwibuka ibitekerezo birambuye byo mu nkuru zo muri Bibiliya cyangwa kwibuka aho ibintu runaka biboneka mu Byanditswe? Waba se wifuza ko abana bawe basobanukirwa neza ibintu by’ibanze bivugwa muri Bibiliya hamwe n’inyigisho zayo? Ikiganiro gifite umutwe uvuga ngo “Ni gute wasubiza?” gisohoka buri kwezi mu igazeti ya Réveillez-vous! ku ipaji ya 31, gishobora gufasha abato n’abakuru kumenya neza Ijambo ry’Imana.—Ibyak 17:11.

2 Ni gute wakoresha neza icyo kiganiro? Igazeti ya Réveillez-vous! yo muri Mutarama 2006, yatanze ibitekerezo bikurikira: “jya ufata akanya urebe ku ipaji ya 31. . . Bimwe mu bibazo biri kuri iyo paji bizashishikaza abasomyi bakiri bato naho ibindi bizafasha abigishwa ba Bibiliya bamaze kugira amajyambere. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Byabayeho ryari?’ izagufasha kumenya igihe abantu bavugwa muri Bibiliya babereyeho hamwe n’igihe ibintu by’ingenzi byabereye. Nubwo ibisubizo by’ibibazo byo mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Muri iyi nomero’ bizajya biboneka mu igazeti yose, ibisubizo by’ibindi bibazo hafi ya byose bizajya biboneka ku ipaji iba yagaragajwe muri iyo nomero, aho bizajya biba byanditse bicuritse. Kuki utakora ubushakashatsi mbere y’uko usoma ibyo bisubizo, hanyuma ukageza ku bandi ibyo wize? Ushobora no gukoresha icyo kiganiro gishya gifite umutwe uvuga ngo ‘Ni gute wasubiza?’ kikaba ari cyo mushingiraho muganira kuri Bibiliya, mwaba muri mu muryango cyangwa muri hamwe n’abandi.”

3 Mu by’ukuri, imiryango myinshi yishimira gukoresha icyo kiganiro, ikaba ari cyo ishingiraho icyigisho cy’umuryango. Hari umugore wanditse ati “jye n’umugabo wanjye twatekereje ko byari kuba byiza dushyize mu cyigisho cy’umuryango ingingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Bana mushake aya mafoto,’ kugira ngo dufashe umukobwa wacu w’imyaka itatu gukomeza gushishikazwa n’icyigisho cy’umuryango no kucyishimira. Twishimira cyane kubona ako gakobwa kacu gashishikajwe no gufata igazeti yako ya Réveillez-vous! hanyuma kagahindura buri paji kugeza aho kaboneye icyo kashakaga.” Hari umugabo wo muri Brezili wagize ati “jye n’umuhungu wanjye w’imyaka irindwi dukunda cyane icyo kiganiro cyo muri Réveillez-vous! Cyafashije Moises gukurikira, kumenya gushaka imirongo y’Ibyanditswe, gusobanukirwa icyo amafoto ashatse kuvuga no kumenya igihe ibintu byabereye.” Ashley ufite imyaka umunani yaranditse ati “ndabashimira cyane kubera ikiganiro gifite umutwe uvuga ngo ‘Ni gute wasubiza?’ kiba mu igazeti ya Réveillez-vous! ahagana inyuma. Cyamfashije kumenya ibintu byinshi ku bihereranye na Bibiliya.”

4 Kuki rimwe na rimwe mutajya mukoresha icyo kiganiro gifite umutwe uvuga ngo “Ni gute wasubiza?” kikaba kimwe mu bigize icyigisho cy’umuryango wanyu? Mushobora kwifashisha Index cyangwa Watchtower Library kuri CD-ROM kugira ngo mushake ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe bikomeye cyane. Nubigenza utyo, uzaba wigisha abana bawe uko bakora ubushakashatsi. Niba ufite abana bakuru, kuki utabaha inshingano ikomeye yo gukora ubushakashatsi mbere y’uko mugira icyigisho cy’umuryango, kugira ngo babone ibisubizo by’ibibazo bikubiye mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ndi nde?” cyangwa ifite umutwe uvuga ngo “Byabayeho ryari?” Hanyuma mu gihe muri mu cyigisho cy’umuryango, bashobora kubagezaho ibyo bagezeho mu bushakashatsi bakoze. Gukoresha neza iyo paji ni bumwe mu buryo ababyeyi bashobora gukoresha bacengeza Ijambo ry’Imana mu bana babo, bakabafasha kumenya “ibyanditswe byera” kuva bakiri bato.—2 Tim 3:15; Guteg 6:7.

[Ibibazo]

 1. Ni izihe ngorane abenshi muri twe bahura na zo?

 2. Ni gute ingingo zinyuranye zikubiye mu kiganiro gifite umutwe uvuga ngo “Ni gute wasubiza?,” zishobora gukoreshwa?

 3. Ni gute imiryango imwe n’imwe yungukiwe n’icyo kiganiro, kandi se ni izihe ngingo zo muri icyo kiganiro zigushimisha kurusha izindi?

 4. Ni gute abagize umuryango bashobora gukoresha icyo kiganiro, kikaba kimwe mu byo bakwifashisha mu cyigisho cy’umuryango?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze