Jya ‘uvuga Ijambo ry’Imana ushize amanga’
1 Mbese hari igihe ujya ushidikanya iyo ubonye uburyo bwo kuvuga ibyo kwizera kwawe igihe uri ku ishuri cyangwa ku kazi? Mbese bijya bikugora kubwiriza mu buryo bufatiweho, ubwiriza bene wanyu n’abaturanyi bawe, cyangwa se wenda abantu utazi? Ni iki kizadufasha gukoresha uburyo bwose tuba tubonye maze ‘tukavuga ijambo ry’Imana dushize amanga?’—Fili 1:14.
2 Ntugashidikanye: Mbese washidikanya kuvuganira incuti yawe cyangwa mwene wanyu mu gihe yaba yashinjwe ibinyoma? Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi incuti yacu magara kurusha izindi ari yo Yehova ivugwa uko itari. Dufite igikundiro kitagereranywa cyo kuvuganira Imana yacu ikomeye (Yes 43:10-12). Gukunda Yehova cyane bishobora kuturinda gukabya guhangayikishwa n’uko abandi batubona cyangwa bikaturinda kugira ubwoba, kandi bishobora kudufasha kuvuganira ukuri dushize amanga.—Ibyak 4:26, 29, 31.
3 Twibuke ko ubutumwa bwacu ari ubutumwa bwiza. Buzahesha inyungu zirambye ababwumvira. Kwibanda ku gaciro k’umurimo wo kubwiriza aho kwitekerezaho cyane cyangwa gutekereza ku baturwanya, bizadufasha kubwiriza dushize amanga.
4 Ingero twasigiwe n’abandi: Ingero z’abantu b’indahemuka bavuze ijambo ry’Imana bashize amanga zishobora gutuma tugira imbaraga. Urugero, Henoki yagize ubutwari maze atangaza amateka Yehova yari yaraciriyeho abanyabyaha batamwubahaga (Yuda 14, 15). Nowa yabwirije mu budahemuka abantu batitabiraga ibyo yababwiraga (Mat 24:37-39). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari “abaswa batigishijwe” bakomeje kubwiriza nubwo barwanywaga cyane (Ibyak 4:13, 18-20). Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! akunze kuba arimo inkuru zo muri iki gihe z’ibyabaye mu mibereho y’abantu biringiye Yehova, ibyo bigatuma badatinya abantu maze bagatangaza ubutumwa bwiza bafite ishyaka.
5 Turamutse dusuzumye ibyabaye mu mibereho y’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo mu gihe cya kera bahanganye n’imimerere igoranye, bishobora gutuma tugira ubutwari (1 Abami 19:2, 3; Mar 14:66-71). ‘Bahawe n’Imana yacu’ kuvuga ‘bashize amanga.’ Bityo rero, natwe twabishobora!—1 Tes 2:2.