Imihati izashyirwaho ku isi hose yo kwamamaza Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Kristo”
Ababwiriza bazongera gutanga impapuro zihariye z’itumira
1 Mu mwaka ushize, gahunda yakorewe ku isi hose yo kwamamaza ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje,” yagize ingaruka zikomeye ku bantu bashimishijwe. Abemeye urupapuro rwihariye rw’itumira maze bakaza biboneye ku ncuro ya mbere ukuntu ibyokurya byiza byo mu buryo bw’umwuka by’Abahamya ba Yehova biba bimeze (Yes 65:13). Bishimiye kwifatanya n’umuryango wacu w’abavandimwe bunze ubumwe kandi barangwa n’urugwiro (Zab 133:1). Tuzongera kwifatanya muri gahunda izakorerwa ku isi hose yo gutanga impapuro z’itumira zihariye, kugira ngo dufashe abantu benshi uko bishoboka kose maze bazaze mu ikoraniro ry’intara rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Kristo.”
2 Ibyagezweho mu mwaka ushize: Dukurikije raporo zaturutse hirya no hino ku isi, kwamamaza ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje” byatumye tugera ku byiza byinshi. Mu duce twinshi abantu batuvuze neza. Urugero, hari ikinyamakuru cyo mu mujyi umwe cyanditse ingingo ifite inkingi esheshatu ivuga ibihereranye n’iyo gahunda, kigira kiti “kugira ngo Abahamya bashobore kugera kuri buri wese mbere y’uko ikoraniro riba, bashyizeho imihati ikomeye mu gace k’iwabo, bamara amasaha menshi, bakora ingendo ndende kandi baganira n’abantu benshi mu gihe gito.” Gutanga izo mpapuro z’itumira dushyize hamwe byatumye itangazamakuru ryo mu wundi mujyi rishishikarira cyane gutangaza iyo nkuru. Hari nibura ibinyamakuru bitatu byavuze neza umurimo twakoze mbere y’ikoraniro. Hari umunyamakuru wanditse ingingo ndende zatwaye amapaji arenga abiri mu kinyamakuru gisohoka ku Cyumweru. Cyavuze mu buryo burambuye ibihereranye n’imyizerere yacu, umuryango wacu w’abavandimwe, gutanga impapuro z’itumira hamwe n’ikoraniro. Igihe umubwiriza yari agiye gutanga urupapuro rw’itumira mu rugo rumwe, nyir’inzu yamuciye mu ijambo, aramubwira ati “ibi ni byo nahoze nsoma mu kinyamakuru!” Hari undi muntu watangaye agira ati “nahoze nsoma ibihereranye namwe none dore mugeze hano! Urwo ni urupapuro runtumira?” Hanyuma yongeyeho ati “iki ni ikintu cyiza mwe Abahamya ba Yehova murimo mukora.”
3 Abantu benshi bashimishijwe bazaga aho amakoraniro yaberaga bafite impapuro z’itumira mu ntoki. Bamwe muri bo baje mu ikoraniro baturutse mu mijyi ya kure. Imihati twashyizeho kugira ngo dutumirire abandi kuzaza mu ikoraniro yagize uruhare mu gutuma umubare w’abaje mu ikoraniro wiyongera. Urugero, mu gihugu kimwe, umubare w’abaje mu ikoraniro ry’intara ry’umwaka ushize wiyongereyeho 27 ku ijana ugereranyije n’abari baje mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wawubanjirije.
4 Kurangiza ifasi: Mushobora gutangira gutanga impapuro z’itumira hasigaye ibyumweru bitatu ngo ikoraniro muzifatanyamo ribe. Muzashyireho imihati kugira ngo murangize ifasi yose y’itorero. Ababwiriza bo mu matorero afite ifasi nini bashobora gusiga izo mpapuro z’itumira mu ngo batasanzemo abantu, ariko bakabikorana amakenga. Ibyo bashobora gutangira kubikora mu cyumweru kibanziriza ikoraniro. Amatorero yagombye kwihatira gutanga impapuro z’itumira zose yahawe kandi akazitanga ahantu hanini mu ifasi uko bishoboka kose. Izizasigara zishobora guhabwa abapayiniya bo mu itorero kugira ngo bazazikoreshe.
5 Icyo wavuga: Ushobora kuvuga uti “turimo turifatanya muri gahunda irimo ikorwa ku isi hose yo gutanga izi mpapuro zitumirira abantu kwitabira ikintu cy’ingenzi cyegereje. Uru rupapuro ni urwawe. Ibindi bisobanuro uri bubisange kuri urwo rupapuro.” Gukoresha amagambo make yo gutangiza ibiganiro bizatuma dutanga impapuro z’itumira nyinshi. Ariko niba nyir’inzu afite ibibazo, birumvikana ko uzafata igihe cyo kubisubiza. Niba hari abashimishijwe, gira aho ubandika maze uzasubire kubasura vuba uko bishoboka kose.
6 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twihatira gukurikira Kristo (Yoh 3:36)! Ikoraniro ry’intara ryegereje rizafasha abazaryifatanyamo bose kubigenza batyo. Nta gushidikanya, twizeye ko imihati izahurizwa hamwe yo gutangaza ikoraniro ry’intara rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Kristo” izatuma ubutumwa bwiza bwongera kugera ku bantu benshi cyane. Ku bw’ibyo, gira umwete wo gutumira abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bazaze muri iryo koraniro. Twifuza ko Yehova yazaha imigisha imihati uzashyiraho kugira ngo wifatanye muri iyo gahunda izakorerwa ku isi hose.