“Hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo”
1 Abakristo bose bagomba guhangana n’ibigeragezo (2 Tim 3:12). Ibigeragezo bishobora kuba uburwayi, ibibazo by’ubukungu, ibishuko, ibitotezo cyangwa se bikaza mu bundi buryo bwinshi. Ibigeragezo dutezwa na Satani biba bigambiriye kuduca intege, gutuma tudafatana uburemere umurimo wacu wa gikristo cyangwa kutubuza gukorera Imana (Yobu 1:9-11). Ni mu buhe buryo kwihanganira ibigeragezo bituma tugira ibyishimo?—2 Pet 2:9.
2 Itegure guhangana n’ibigeragezo: Yehova yaduhaye Ijambo rye ry’ukuri rikubiyemo inkuru zivuga ubuzima bwa Yesu n’inyigisho ze. Iyo twumva amagambo ya Yesu kandi tukayakurikiza, tuba dushyiraho urufatiro rukomeye bityo tukitegura guhangana n’ibigeragezo (Luka 6:47-49). Ahandi tubonera imbaraga ni mu materaniro y’itorero, ku bavandimwe bacu b’Abakristo no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Nanone kandi dukoresha kenshi impano y’Imana ari yo isengesho.—Mat 6:13.
3 Nanone Yehova yaduhaye ibyiringiro. Iyo twizeye amasezerano ya Yehova mu buryo bwuzuye, ibyiringiro byacu biba nk’“igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu,” maze bigahama kandi ntibishidikanyweho (Heb 6:19, NW). Mu bihe bya Bibiliya, amato ntiyashoboraga gutsuka adafite igitsika ubwato kabone n’iyo habaga ari mu bihe byiza. Iyo umuhengeri wazaga utunguranye, kumanurira mu mazi igitsika ubwato byashoboraga kurinda ubwato kwikubita ku nkombe iriho ibibuye by’ibitare. Mu buryo nk’ubwo, kwiringira amasezerano y’Imana muri iki gihe bizatuma dutuza mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo bimeze nk’inkubi y’umuyaga. Ibigeragezo bishobora kuza bitunguranye. Nubwo umurimo wo kubwiriza wakorwaga na Pawulo na Barinaba wabanje kwakirwa neza i Lusitira, imimerere yahise ihinduka ubwo hazaga Abayahudi babarwanyaga.—Ibyak 14:8-19.
4 Kwihangana bihesha ibyishimo: Gukomeza kubwiriza ubutadohoka tutitaye ku baturwanya biduha amahoro yo mu mutima. Iyo dukojejwe isoni baduhora Kristo turishima (Ibyak 5:40, 41). Kwihanganira ibigeragezo bidufasha kugira umuco wo kwicisha bugufi, kumvira no kurushaho kwihangana (Guteg 8:16; Heb 5:8; Yak 1:2, 3). Bitwigisha kwishingikiriza kuri Yehova, kwiringira amasezerano ye no kumuhungiraho.—Imig 18:10.
5 Tuzi ko ibigeragezo ari iby’igihe gito (2 Kor 4:17, 18). Ibigeragezo biduha uburyo bwo kugaragaza uko urukundo dukunda Yehova rungana. Nitwihanganira ibigeragezo tuzasubiza ibirego bya Satani. Ku bw’ibyo ntitugamburura. “Hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubuzima.”—Yak 1:12.