Duha agaciro inshingano zacu
1 Kuva abantu babaho, Yehova yagiye aha abagaragu be inshingano zitandukanye. Yabahaga inshingano atitaye ku kuba ari abagabo cyangwa abagore, imyaka yabo cyangwa urwego rwabo rw’imibereho (Luka 1:41, 42; Ibyak 7:46; Fili 1:29). Ni izihe nshingano aduha muri iki gihe?
2 Zimwe mu nshingano zacu n’igikundiro dufite: Dufite igikundiro cyo kwigishwa na Yehova (Mat 13:11, 15). Gusingiza Yehova binyuriye ku bitekerezo dutanga iyo turi mu materaniro y’itorero ni ikindi gikundiro dufite (Zab 35:18). Iyo tubonye uburyo bwo gutanga igitekerezo, tugitanga dushishikaye. Mu buryo nk’ubwo, niba tubona ko inshingano yose yo mu itorero ari iy’agaciro, tuzayisohoza dukoresheje ubushobozi bwacu bwose. Mbese twifatanya buri gihe mu mirimo yo gusukura Inzu y’Ubwami no kuyitaho?
3 Nubwo abantu babarirwa muri za miriyoni bibaza niba Imana yumva amasengesho yabo, twe dushimishwa n’igikundiro dufite cyo kuba Yehova we uruta abantu bose mu isi no mu ijuru yumva amasengesho yacu (Imig 15:29). Yehova ubwe ategera amatwi amasengesho y’abagaragu be (1 Pet 3:12). Ntatubuza kumusenga igihe cyose tubishaka. Mbega impano y’agaciro yo kuba dushobora “gusenga igihe cyose!”—Efe 6:18, NW.
4 “Abakozi bakorana n’Imana”: Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana turi “abakozi bakorana n’Imana” ni imwe mu nshingano zihebuje dufite (1 Kor 3:9, NW). Uwo murimo uhesha kunyurwa kandi ukatugarurira ubuyanja (Yoh 4:34). Ntibyari ngombwa ko Yehova akoresha abantu muri uwo murimo, ariko yaduhaye inshingano yo kuwukora kubera ko adukunda (Luka 19:39, 40). Icyakora, Yehova ntiyahaye iyo nshingano umuntu uwo ari we wese. Abakora umurimo wo kubwiriza bagomba kuba bujuje ibintu runaka byo mu buryo bw’umwuka kandi bagakomeza kubyuzuza (Yes 52:11). Mbese twaba tugaragaza ko duha agaciro uwo murimo tuwuha umwanya w’ingenzi muri gahunda zacu za buri cyumweru?
5 Inshingano duhabwa na Yehova zituma tugira imibereho irangwa no kunyurwa (Imig 10:22). Ntuzigere na rimwe ukerensa izo nshingano. Iyo twerekana ko duha agaciro inshingano dufite mu murimo, icyo gihe tuba dusingiza Data wo mu ijuru, we Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye.”—Yak 1:17.