Jya ufasha abakene kugira ibyiringiro
1 Yesu yitaga ku bakene mu buryo bwihariye. Nubwo Yesu yajyaga aha abantu ibyo bakeneye mu buryo bw’igitangaza kandi agakiza abarwayi, icyo yibandagaho cyane ni ukugeza “ubutumwa bwiza” ku bakene (Mat 11:5). No muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza ukomeza kugirira akamaro abakene ndetse n’abandi bantu.—Mat 24:14; 28:19, 20.
2 Ibyiringiro nyakuri: Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bakunze gusezeranya abakene ko bazakira nibaramuka batanze amaturo mu rusengero. Icyakora, Bibiliya yigisha ko Ubwami bw’Imana bwonyine ari bwo buzakuraho ubukene kandi bugakemura ibibazo by’abantu byose (Zab 9:19; 145:16; Yes 65:21-23). Iyo twereka abakene icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha, tuba tubagezaho ibyiringiro kandi tukabafasha kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka.—Mat 5:3.
3 Abafarisayo bo mu gihe cya Yesu basuzuguraga abakene, bakabita ‘am-ha·’aʹrets cyangwa “abaturage.” Icyakora, Yesu we yabonaga ko “amaraso yabo” cyangwa ubuzima bwabo ari ubw’‘agaciro’ (Zab 72:13, 14). Dushobora kwigana Yesu kandi ‘tukagirira impuhwe’ abakene tubitaho kandi tukabagaragariza ko twishyira mu mwanya wabo (Imig 14:31, NW). Ntituzigere na rimwe tuvuga nabi abakene badukikije cyagwa ngo tugaragaze ko tudashaka kubabwiriza. Abantu benshi bitabira ubutumwa bw’Ubwami ni abakene.
4 Uko twabafasha: Iyo twigisha abakene bo mu ifasi yacu amahame akubiye muri Bibiliya tuba tubafasha no kwirinda ibintu bishobora kubateza ubukene muri iki gihe. Urugero: Bibiliya iciraho iteka ubusinzi, gukina urusimbi, ubunebwe, kunywa itabi hamwe n’ibindi bikorwa bishobora guteza ubukene (Imig 6:10, 11; 23:21; 2 Kor 7:1; Efe 5:5). Bibiliya ishishikariza abantu kuba inyangamugayo no gukora ‘babikuye ku mutima’ kandi iyo mico usanga ari yo iba ikenewe ku bakozi (Kolo 3:22, 23; Heb 13:18). Mu iperereza ryakozwe, abenshi mu bakoresha bavuze ko kuba inyangamugayo no kuba indahemuka ari yo mico bibandaho iyo bashaka abakozi.
5 Yehova yita ku mibabaro y’abakene. Vuba aha Yesu Kristo azakiza “umukene ubwo azataka” (Zab 72:12). Mu gihe tugitegereje icyo gihe, dufite inshingano yo guhumuriza abandi hakubiyemo n’abakene, dukoresheje ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro.