Agasanduku k’ibibazo
◼ Mbese birakwiriye ko dushyira aderesi zacu bwite za interineti ku bitabo dutanga mu murimo wo kubwiriza?
Ababwiriza bamwe bagiye bakoresha kashe cyangwa agapapuro kandikishije imashini, maze bagashyira aderesi zabo bwite za interineti ku magazeti cyangwa ku Nkuru z’Ubwami batanga. Iyo bigenze bityo, abantu bakira ibitabo baba bashobora gushyikirana n’abo babwiriza bakabasaba ibisobanuro by’inyongera. Ababwiriza bashyiraho iyo mihati kugira ngo bafashe abashimishijwe, baba bafite intego nziza. Ariko kandi, umuyoboro wa interineti wa Sosayiti wemewe uba uri ku ipaji ya nyuma ku magazeti no ku Nkuru z’Ubwami. Ku bw’ibyo rero, si byiza ko dushyira aderesi zacu bwite za interineti ku bitabo dutanga.
Mu gihe umubwiriza ashatse guha abantu bo mu ifasi ye akandi gapapuro kariho aderesi ye cyane cyane igihe asubiye kubasura, uwo ni umwanzuro we ku giti cye. Twagombye gufata iya mbere tugasubira gusura abashimishijwe aho kugira ngo abe ari bo badushaka batubaza ibisobanuro by’inyongera. Iyo tuganira n’umuntu imbonankubone ni bwo tuba dushobora kumugaragariza ko tumwitayeho tubikuye ku mutima.