Jya usubira gusura utazuyaje
Ni bande twasubira gusura tutazuyaje? Ni abantu baba barasabye kohererezwa ibitabo cyangwa amagazeti uko asohotse cyangwa abifuza ko hagira Umuhamya ubasura iwabo mu rugo. Ariko se babisaba bate? Babisaba bohereza amabaruwa ku biro by’ishami cyangwa bagaterefona. Igihe umuntu agaragaje ugushimishwa nk’uko, ibiro by’ishami bibimenyesha itorero ryo mu karere atuyemo bikoresheje fomu S-70, ako kakaba ari agapapuro gafite umutwe uvuga ngo “Nimushake umubwiriza ubishoboye wo gusura uyu muntu.” Igihe abasaza bohererejwe fomu S-70, bagomba guhita bayiha umubwiriza uzakurikirana abigiranye umwete uwo muntu wagaragaje ugushimishwa. Niba usabwe kujya gusura uwo muntu ushimishijwe, jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo umugereho vuba na bwangu.