ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/11 p. 2
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Jya wihutira gusura umuntu ushimishijwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Jya usubira gusura utazuyaje
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Ku biro by’ishami hakorerwa iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 11/11 p. 2

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ni nde wuzuza ahagenewe umuntu usaba ibitabo cyangwa gusurwa n’Abahamya ba Yehova?

Akenshi, ku bitabo byacu haba hari agace k’ipaji umuntu yuzuza akakohereza ku biro by’ishami asaba kohererezwa ibitabo cyangwa gusurwa n’Abahamya ba Yehova. Nanone umuntu ashobora gusaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya akoresheje umuyoboro wa interineti wa www.watchtower.org. Ubwo buryo bufasha abantu benshi kumenya ukuri. Icyakora hari ingorane zagiye zivuka bitewe n’ababwiriza bakoreshaga ubwo buryo basaba ko bene wabo cyangwa abandi bantu basurwa n’Abahamya ba Yehova cyangwa bakaboherereza ibitabo.

Hari abantu bamwe na bamwe bagiye bitotomba kubera ko ibiro by’ishami byabohererezaga ibitabo kandi batarabisabye, bigatuma bumva ko umuteguro wacu uhora ubabuza amahwemo kandi ko wabashyize ku rutonde rw’abo woherereza buri gihe ibitabo n’amagazeti. Ababwiriza basabwe gusura umuntu utarabyisabiye ku giti cye, bagiye bahura n’ingorane igihe babaga basuye umuntu akabatura umujinya. Ku bw’ibyo rero, umuntu ushimishijwe ni we ugomba kuzuza ahagenewe umuntu usaba gusurwa cyangwa kohererezwa ibitabo, si incuti ye cyangwa mwene wabo w’Umuhamya ugomba kubimusabira. Nitumenya ko hari umuntu watumirije undi ibitabo, ntituzabyohereza.

None se twafasha dute mwene wacu cyangwa incuti yacu? Niba hari ibitabo wifuza ko agira, ibyiza ni uko wowe ubwawe wabimwoherereza ukabimuhaho impano. Niba yaragaragaje ko ashimishijwe kandi akaba yifuza ko Abahamya bamusura ariko ukaba utazi uko wabimenyesha abasaza bo mu itorero ry’aho atuye, ushobora kuzuza fomu ifite umutwe uvuga ngo Musabwe kwita kuri uyu muntu (S-43), ukayiha umwanditsi w’itorero ryanyu maze na we akayoherereza ibiro by’ishami. Icyakora, niba uwo muntu ushimishijwe ari muri gereza cyangwa mu bitaro, ntiwagombye gusaba ibiro by’ishami kumwoherereza umuntu wo kumusura. Ahubwo ushobora kumutera inkunga yo kureba abavandimwe basura aho hantu cyangwa we ubwe akandikira ibiro by’ishami.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze