Jya wihutira gusura umuntu ushimishijwe
Kuva igihe urubuga rwacu rwavugururiwe, umubare w’abantu bandika basaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya wariyongereye cyane. Nanone kubwiriza mu ruhame byatumye abantu benshi basaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ibiro by’ishami bihita byohereza fomu isaba gusura abo bantu vuba uko bishoboka kose. Urugero, iyo umuntu yanditse ku rubuga rwa jw.org asaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, akenshi ibiro by’ishami bimenyesha abasaza b’itorero bo mu ifasi uwo muntu ushimishijwe arimo nyuma y’iminsi ibiri. Icyakora hari amakuru yatugezeho agaragaza ko hashira ibyumweru runaka nta muntu urasura abo bantu bashimishijwe. Twakora iki kugira ngo tugere kuri uwo muntu mu gihe agishimishijwe?—Mar 4:14, 15.
Niba ubonye umuntu ushimishijwe ariko akaba adatuye mu ifasi y’itorero ryanyu, jya uhita wuzuza fomu ifite umutwe uvuga ngo Musabwe kwita kuri uyu muntu (S-43), uyihe umwanditsi w’itorero ryanyu mu materaniro muzagira vuba. Umwanditsi w’itorero agomba guhita yohereza iyo fomu ku itorero ribwiriza mu ifasi uwo muntu abamo cyangwa ku biro by’ishami mu gihe kitarenze umunsi umwe cyangwa ibiri, abinyujije ku rubuga rwa jw.org ahanditse ngo “Itorero.” Abasaza bagomba guhora bareba ibyo bandikiwe kuri urwo rubuga. Igihe babonye fomu ibamenyesha ko mu ifasi y’itorero ryabo hari umuntu bagomba gusura, bagomba guhita babikora badatindiganyije. Umubwiriza usabwe gusura uwo muntu, ni we agomba gusura mbere na mbere. Namusura ntamusangeyo, azasige agapapuro kariho izina rye na nomero ze za telefoni.