Ntugatinye kuyobora icyigisho cya Bibiliya
1. Ni gute tugaragaza ko ‘tutima ibyiza’ ababikwiriye?
1 Iyo twifatanya mu murimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana dushishikaye, tuba tugaragaza ko ‘tutima ibyiza’ abantu bo mu mafasi yacu (Imig 3:27). Nta bundi butumwa bwiza twageza ku bantu bwaruta ubw’ibihe byiza bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Imana. Nubwo ushobora kuba wifatanya mu kugeza ku bandi ibyiringiro by’Ubwami ubwiriza mu buryo bufatiweho cyangwa utanga ibitabo n’amagazeti, byaba byiza wishyiriyeho n’intego yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya niba nta cyo ufite.
2. Ni iki gishobora gutuma dutinya gutangiza icyigisho cya Bibiliya?
2 Hari igihe uko twumva ibihereranye no kuyobora icyigisho cya Bibiliya bishobora kutubera imwe mu nzitizi zikomeye. Hari bamwe batinya kuyobora icyigisho cya Bibiliya bitewe no kumva ko badakwiriye cyangwa se bitewe no kugira gahunda zicucitse. Ibitekerezo bikurikira bishobora kugufasha kudatinya kuyobora icyigisho cya Bibiliya.—Mat 28:19; Ibyak 20:20.
3. Kuki twujuje ibisabwa kugira ngo twigishe Bibiliya?
3 Kutiyizera: Ushobora wendakuba warize amashuri make cyangwa se ukaba ufite izindi mpamvu zituma wumva utashobora kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bageraga ku ntego nubwo bari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe.” Ni iki cyabafashije kwigisha abandi ukuri? “Babanaga na Yesu” (Ibyak 4:13). Bigiye ku Mwigisha Mukuru ari we Yesu. Inyigisho ze n’uburyo bwe bwo kwigisha byanditswe muri Bibiliya kugira ngo bidufashe. Nubwo waba warize amashuri make, uhabwa inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zitagereranywa.—Yes 50:4; 2 Kor 3:5.
4. Urugero rwa Amosi rutwigisha iki?
4 Hari igihe Yehova yajyaga akoresha abahanuzi kugira ngo bakosore abami cyangwa se abandi bategetsi bo mu nzego zo hejuru babaga bakoze amakosa. Bamwe muri bo urugero nka Amosi, bari abantu boroheje. Amosi yaravuze ati “ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w’umuhanuzi, ahubwo nari umushumba kandi nari umuhinzi w’ibiti by’umutini” (Amosi 7:14). Nubwo byari bimeze bityo, Amosi ntiyatinye gutangariza Amasiya wari umutambyi wasengaga inyana ubutumwa bw’urubanza rwa Yehova (Amosi 7:16, 17). Tugomba guhora twibuka ko umurimo dukora ari uw’Imana kandi ko izaduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tuwukore.—2 Tim 3:17.
5. Kuki twagombye kwihatira gutangiza icyigisho cya Bibiliya nubwo twaba dufite gahunda zicucitse?
5 Gahunda zicucitse: Nubwo ufite gahunda zicucitse, ushobora kuba warishyiriyeho gahunda yo kwifatanya mu murimo buri gihe. Kuyobora icyigisho cya Bibiliya ni bumwe mu buryo bushimishije umurimo ukorwamo. Kubona ukuntu Ijambo rya Yehova rigira ingaruka nziza mu mibereho y’umuntu, ni igikundiro (Heb 4:12). Iyo twitangiye gufasha umuntu kugira ngo ‘agire ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,’ bishimisha Yehova (1 Tim 2:4). Ndetse n’abamarayika barishima iyo umuntu yihannye akareka inzira ze za kera maze akagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.—Luka 15:10.
6. Ni iyihe nshingano ihebuje dufite mu birebana no gukora ibyo Imana ishaka?
6 Imana “ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Gukora ibyo Imana ishaka tudatinya kuyobora ibyigisho bya Bibiliya ni inshingano ihebuje.