Ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2008
1. (a) Kuki inama Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo yihutirwa cyane muri iki gihe? (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) (b) Ni ubuhe buryo tuzabona bwo gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo?
1 Intumwa Pawulo yashishikarije Abakristo b’Abaheburayo guteranira hamwe no guterana inkunga kandi ‘bakarushaho kubigenza batyo’ uko babonaga urya munsi ugenda wegereza (Heb 10:24, 25). Hari ibintu byinshi bigaragaza ko uwo “munsi” Pawulo yavugaga wegereje cyane. Ku bw’ibyo, dutegerezanya amatsiko ibihe byo guteranira hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo duhabwe inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zishobora kutuyobora muri iyi “minsi y’imperuka” igenda irushaho kuba mibi (2 Tim 3:1). Ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2008 rizaduha uburyo nk’ubwo bwo guteranira hamwe.
2. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko wifatanya muri iryo koraniro mu minsi yose uko ari itatu? (b) Ni gute twagombye gutangira kwitegura kuzajya mu ikoraniro?
2 Uzaterane mu minsi yose uko ari itatu: Turagutera inkunga yo kuzifatanya muri iryo koraniro muri iyo minsi yose uko ari itatu. ‘Nitutirengagiza guteranira hamwe’ ntituzacikanwa n’amafunguro y’ingenzi yo mu buryo bw’umwuka (Heb 10:25). Tangira witegure hakiri kare. Uzabimenyeshe umukoresha wawe hakiri kare kugira ngo agire ibyo ahindura. Niba ikoraniro muzifatanyamo rizaba abana banyu biga, muzamenyeshe abarimu babo iby’iyo gahunda. Muzabasobanurire ko ikoraniro ari gahunda ihoraho igize ugusenga kwanyu. Mushobora kwiringira mudashidikanya ko Yehova azabaha imigisha mu mihati mushyiraho mugamije gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere.—Mat 6:33.
3. Ni mu buhe buryo twagaragaza ko tuzirikana abandi?
3 Jya ufasha abandi kurizamo: Nanone Pawulo yasabye abavandimwe be ‘kuzirikanana’ (Heb 10:24). Mbese haba hari abavandimwe na bashiki bacu bo mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero uteraniramo bakeneye ubufasha kugira ngo bazabashe kwifatanya mu ikoraniro? Mbese ushobora gufasha abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya kugira ngo muzajyane mu ikoraniro kabone n’iyo baza umunsi umwe gusa? Mu gihe umenyesha abagize umuryango wawe batizera ibihereranye na gahunda yawe yo kujya mu ikoraniro, ujye ubatumira kugira ngo muzajyane. Imihati ushyiraho ishobora gutuma ubona imigisha utatekerezaga.
4. Ni gute twakwitabira mu buryo bwuzuye gahunda ihereranye n’iby’amacumbi?
4 Amacumbi: Mu mwaka ushize, twese twishimiye urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi byagaragajwe n’abavandimwe bacu batuye hafi y’aho amakoraniro abera, bitangiye gucumbikira abari baje mu makoraniro baturutse kure (Yoh 13:34, 35; 1 Pet 4:9; Ibyak 16:14, 15). Twizeye tudashidikanya ko no muri uyu mwaka amatorero azagaragaza umwuka nk’uwo wo kwakira abashyitsi, ategura amacumbi y’abantu benshi bazaza mu makoraniro. Ni iby’ingenzi ko byose bikorwa “mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.” Incuti zacu za kure “ntizizapfa kuza gusa” zitarabanje kutumenyesha, zibwira ko zitazagira ikibazo cyo kubona icumbi. Amatorero agomba kohereza imibare y’abantu bose bakeneye amacumbi hakiri kare, akayishyikiriza urwego rw’ikoraniro rushinzwe amacumbi. Umwanditsi w’itorero agomba kuzohereza iyo mibare iba ikenewe cyane kandi akagaragaza neza umubare w’abagabo, abagore n’abana bazaza. Abantu bazakirwa n’izo ncuti zabo zituye hafi y’aho ikoraniro rizabera, bazagaragaza ko bashimira bita ku isuku yo mu rugo kandi bakurikije uko amikoro yabo angana, bagafasha abo muri urwo rugo guhaha.
5. Ni ibihe bintu twibutswa ku bihereranye n’abakeneye ubufasha bwihariye?
5 Abakeneye ubufasha bwihariye: Intumwa Pawulo yavuze ko hari abavandimwe ‘bamubereye ubufasha bumukomeza’ (Kolo 4:7-11). Bumwe mu buryo bamufashijemo ni ukumuha ibintu yari akeneye. Ni gute wabera abandi ‘ubufasha bubakomeza’ mu gihe cy’ikoraniro? Ababwiriza bageze mu za bukuru, abamugaye, abari mu murimo w’igihe cyose hamwe n’abandi, bashobora kuba bakeneye ubufasha ku bihereranye n’amacumbi cyangwa kugera aho ikoraniro ribera. Bene wabo ni bo mbere na mbere bafite inshingano yo kubitaho (1 Tim 5:4). Icyakora mu gihe batabishoboye, bagenzi babo bahuje ukwizera bashobora kubibafashamo (Yak 1:27). Abagenzuzi b’ibyigisho by’igitabo bagomba kuganira n’abantu bakeneye ubufasha bwihariye bari mu matsinda bahagarariye kugira ngo bamenye niba bararangije kwitegura neza mbere y’uko ikoraniro riba.
6. (a) Ni mu buhe buryo dushobora guhesha ikuzo Yehova igihe tugiye mu ikoraniro? (b) Ni iki abakozi bo mu mahoteli bavuze bitewe n’imyifatire myiza y’abavandimwe bacu?
6 Imirimo myiza: Kumvira itegeko rya Yehova ryo guteranira hamwe kugira ngo tumusenge ni twe ‘bigirira umumaro.’ Icy’ingenzi kurushaho, bituma tubona uburyo bwo guhesha ikuzo izina rya Yehova (Yes 48:17). “Imirimo myiza” yacu ‘igaragarira’ abantu b’aho amakoraniro abera kandi yatumye bamwe bavuga ibibari ku mutima (1 Tim 5:25). Hari umuyobozi wa hoteli yo mu mugi wakunze kuberamo amakoraniro mu gihe cy’imyaka myinshi wagize ati “abantu benshi bo muri uyu mugi bavuga iby’Abahamya ba Yehova n’icyo amakoraniro yanyu atumariye. Tuzi ukuntu abantu banyu basukura aho amakoraniro abera kandi tubabona musukura za parikingi. Twishimira kuba hamwe n’abantu banyu mu mezi y’icyi. Twizeye ko tuzakomeza kugirana namwe imishyikirano myiza no mu myaka iri imbere.” Igihe umuyobozi wa hoteli yari amaze kuvuga ibibazo yagiranye n’abantu baza mu myidagaduro hamwe n’andi matsinda y’abantu, yagize icyo avuga ku bihereranye no kwihangana hamwe n’umwuka w’ubufatanye byagaragajwe n’abavandimwe bacu igihe bari muri iyo hoteli. Yagize ati “iyaba abashyitsi bacu bose babaga bameze nk’Abahamya ba Yehova!” Imyifatire y’abavandimwe bacu yatumye abantu bavuga ayo magambo ndetse n’andi nk’ayo, ishimisha umutima w’Imana yacu Yehova.
7. Ni gute muri Matayo 4:4 hagaragaza akamaro ko gutega amatwi twitonze buri cyiciro cya porogaramu?
7 Yesu yavuze ko kumvira “ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” ari byo ubuzima bwacu bushingiyeho (Mat 4:4). “Mu gihe gikwiriye,” Yehova aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka biba byateguwe n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ abinyujije mu makoraniro y’intara aba buri mwaka (Mat 24:45). Hakozwe imirimo myinshi yo gutegura no gutanga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Nimucyo tuzabe duhari kandi dutege amatwi twitonze buri cyiciro cya porogaramu, bityo tugaragaze ko dushimira Yehova kubera ukuntu atwitaho mu buryo bwuje urukundo.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Igihe cya porogaramu:
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu
Saa 2:20 – saa 9:55
Ku Cyumweru
Saa 2:20 – saa 9:00