Ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2007 rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Kristo”
1, 2. (a) Ni gute Mose yateye Abisirayeli inkunga yo kungukirwa no guteranira hamwe? (b) Ni iyihe myiteguro dukwiriye gutangira gukora uhereye ubu?
1 Mose yari yarahaye Abisirayeli bose n’abasuhuke b’abanyamahanga amabwiriza y’uko buri myaka irindwi bagombaga kujya bateranira hamwe kugira ngo basomerwe Amategeko. Kubera iki? “Kugira ngo bayumve [kandi] bayige” (Guteg 31:10-12). Yehova yabonaga ko byabaga ari ngombwa gukoranyiriza ubwoko bwe mu matsinda manini. Mu minsi ya vuba aha, abagize ubwoko bwa Yehova bazongera bateranire hamwe mu makoraniro y’intara azamara iminsi itatu, azaba afite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Kristo.”
2 Mbese waba waratangiye kwitegura? Mbese urifuza gusaba konji umukoresha wawe? Ushobora se gufasha abo mwigana Bibiliya cyangwa abagize umuryango wawe batizera kugira ngo muzabe muri kumwe muri iryo koraniro? Mbese mu itorero ryanyu haba hari abandi bakeneye ubufasha kugira ngo bazashobore kurizamo? Waba uteganya kuzajya mu ikoraniro ritari iryo itorero ryanyu rizifatanyamo? Ibitekerezo bikurikira bishobora kugufasha kwitegura.
3. (a) Ni ibihe bintu byahanuwe muri Yesaya 25:6 birimo bisohora muri iki gihe? (b) Ni iki cyagaragaye ku birebana n’abantu baza mu ikoraniro ku wa Gatanu, kandi se ni iki dukwiriye gukora buri muntu ku giti cye?
3 Uzaterane mu minsi yose uko ari itatu: Yehova aha ubwoko bwe ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka (Yes 25:6). Ibyo bikubiyemo n’ibyo tugaburirirwa mu makoraniro yacu ya buri mwaka. Byaragaragaye ko abaza mu ikoraniro ku wa Gatanu baba ari bake ugereranyije n’abaza ku yindi minsi. Ishyirireho intego yo kuzaba uhari muri iyo minsi itatu y’ikoraniro rizatugarurira ubuyanja twateguriwe n’umuteguro wa Yehova. Niba ukeneye gusaba konji ku kazi, bishyire mu isengesho. Hanyuma nimumara gutangarizwa amatariki ikoraniro ryanyu rizaberaho, ‘uzashire amanga’ maze uhite uvugana n’umukoresha wawe (1 Tes 2:2; Neh 2:4, 5). Kumusobanurira ko amakoraniro ugira buri mwaka ari kimwe mu bigize ugusenga kwawe, bishobora kugufasha. Nubikora hakiri kare, bizorohera umukoresha wawe ashobore kugira ibyo ahindura kugira ngo abone uko yubahiriza icyifuzo cyawe.
4. Ni gute dushobora gutegurira abo tuyoborera ibyigisho bya Bibiliya n’abagize umuryango wacu kuzaba bari mu ikoraniro?
4 Gutegura abo uyoborera ibyigisho bya Bibiliya n’abagize umuryango wawe: Mbega ukuntu byaba bishimishije uramutse uje mu ikoraniro uri hamwe n’abo uyoborera ibyigisho bya Bibiliya, bakibonera ubwabo ukuntu kuba “mu iteraniro” rinini turi umuryango wa gikristo w’abavandimwe bisusurutsa (Zab 22:26)! Bamenyeshe amatariki mbere y’igihe kugira ngo bateganye igihe cyo kuzaba bahari. Babwire impamvu zituma wowe ubwawe wishimira kujya mu makoraniro. Ushobora gusa n’uwereka abo bigishwa ba Bibiliya uko bizaba bimeze wifashishije kaseti videwo zacu zigaragaza amakoraniro yahise, cyane cyane kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Unis grâce à l’enseignement divin (Inyigisho ziva ku Mana zatumye twunga ubumwe). Nanone kandi, ujye umenyesha gahunda zawe abagize umuryango wawe batizera. Wenda bashobora guteganya kuzaza kureba darame cyangwa kuzazana nawe mu ikoraniro nibura umunsi umwe.
5. Ni gute twagaragaza umwuka wo kugira ubuntu uvugwa muri 1 Timoteyo 6:18?
5 Gufasha abavandimwe na bashiki bawe: Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bari abatunzi inama yo ‘gukora ibyiza bakaba abatunzi ku mirimo myiza, n’abanyabuntu bakunda gutanga’ (1 Tim 6:17, 18). Dushobora kugaragaza umwuka nk’uwo wa Pawulo wo kugira ubuntu dusuzuma imimerere y’abageze mu za bukuru n’ibimuga, abari mu murimo w’igihe cyose, abagize imiryango iyoborwa n’umubyeyi umwe, ndetse wenda n’abandi bantu bo mu itorero bashobora gukenera ubufasha kugira ngo bazagere mu ikoraniro. Ibyo kubaha ubufasha bakeneye bireba mbere na mbere abo bafitanye isano bagendera mu kuri, ariko abasaza n’abandi bantu na bo bashobora kugaragaza ubushishozi maze bagatanga ubufasha bukenewe.—Gal 6:10; 1 Tim 5:4.
6, 7. (a) Ni iyihe myiteguro iba yarakozwe ku bw’inyungu zacu mbere y’uko tugera ahabera ikoraniro? (b) Ni gute twagaragaza ugushimira ku bw’imirimo yose iba yarakozwe ku bwacu? (Soma mu Baheburayo 13:17.)
6 Kubahiriza gahunda: Igihe tugeze ahabera ikoraniro, twibonera ko hari imirimo myinshi iba yarakozwe batwitegura. Abavandimwe buje urukundo bashinzwe kwakira abantu baradusuhuza, bakaduha impapuro za porogaramu y’ikoraniro, kandi bakadufasha kubona aho twicara. Abavandimwe na bashiki bacu baba basukuye ahari bubere ikoraniro kandi baba bateguye neza cyane kuri platifomu. Nanone kandi, hari indi mirimo y’ingenzi tutabona iba yarakozwe kugira ngo hategurwe disikuru zigize porogaramu no kugira ngo ibindi bintu byinshi byitabweho.
7 Muri buri koraniro, hari abantu benshi baba bamaze amezi n’amezi bakora imyiteguro ya ngombwa, kandi imiryango yabo na yo iba yarabigizemo uruhare ibaha igihe cyo kwita kuri ibyo bintu by’ingenzi. Mbese ntidushimishwa n’ukuntu baba baritanze ku bw’inyungu zacu? Dushobora kugaragaza ugushimira twubahiriza amabwiriza ari muri iyi ngingo ndetse n’andi dushobora kuzahabwa mbere y’ikoraniro (Heb 13:17). Kuba twese tuba twiteguye kugaragaza umwuka w’ubufatanye bituma “byose bikorw[a] neza uko bikwiriye, no muri gahunda.”—1 Kor 14:40.
8. (a) Kuki ari iby’ingenzi cyane ko abagize ubwoko bwa Yehova bateranira hamwe muri iki gihe? (b) Ni iki buri wese muri twe ashobora gukora uhereye ubu?
8 Ni iby’ingenzi cyane ko twebwe abagize ubwoko bw’Imana duteranira hamwe “uko [t]ubonye urya munsi wegera” (Heb 10:25). Mu makoraniro yacu ya gikristo, itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge riduheramo inyigisho zadufasha ‘kwitondera amagambo yose’ Yehova ashaka ko twumvira (Guteg 31:12). Tangira rero witegure uhereye ubu, kugira ngo uzabe uhari mu minsi itatu yose ikoraniro ry’intara rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Kristo” rizamara, bityo wungukirwe n’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka n’imishyikirano myiza tuzagirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu
Saa 2:30 - saa 10:05
Ku Cyumweru
Saa 2:30 - saa 9:10