ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/08 p. 6
  • Mbese uratindiganya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese uratindiganya?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Mbese uratindiganya?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ese witeguye uburwayi bushobora kugutungura?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Mbese uzi uburyo ushobora guhitamo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Mbese uzi uburyo ushobora guhitamo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 1/08 p. 6

Mbese uratindiganya?

Gutindiganya gukora iki? Kuzuza ikarita ivuga ibyo kudaterwa amaraso igenewe Abahamya babatijwe (niba ihari). Kubera ko ‘utazi uko ejo ubuzima bwawe buzaba bumeze,’ ni iby’ingenzi ko uhitamo mbere y’igihe imiti n’uburyo bwo kuvurwa wakwemera ko bikoreshwa mu gihe byihutirwa kandi ukabigaragaza mu nyandiko (Yak 4:14; Ibyak 15:28, 29). Hakozwe videwo yo kubigufashamo ifite umutwe uvuga ngo Kuvurwa hadakoreshejwe amaraso: ibyo umurwayi akenera n’uburenganzira bwe (Soigner sans transfuser—Besoins et droits du patient). Reba iyo videwo, hanyuma usenge maze usubiremo ibyo wize wifashishije ibibazo biri hasi aha.—Icyitonderwa: kubera ko iyo videwo irimo uduce tugufi twerekana aho abarwayi babagwa, ababyeyi bagomba kureba niba bikwiriye ko bayirebera hamwe n’abana babo bato.

(1) Kuki abaganga bamwe bongeye gusuzuma ibihereranye no kuvura hakoreshejwe amaraso? (2) Tanga ingero eshatu zigaragaza abantu bari barwaye indwara zikomeye hanyuma bakabagwa ariko ntibaterwe amaraso. (3) Ku isi hose ni abaganga bangahe bagaragaje ko biteguye kuvura abarwayi no kubabaga batabateye amaraso? Kuki biteguye kubigenza batyo? (4) Ni iki ubushakashatsi buherutse gukorwa mu bitaro bwagaragaje ku bihereranye n’imikoreshereze y’amaraso? (5) Ni izihe ndwara ziterwa no guterwa amaraso? (6) Ni iyihe myanzuro abahanga benshi mu by’ubuvuzi bagezeho ku bihereranye n’ibyiza byo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso? (7) Ni iki gitera indwara yo kubura amaraso? Ni mu rugero rungana iki umubiri ushobora kwihanganira iyo ndwara? Hakorwa iki kugira ngo umuntu ufite icyo kibazo afashwe? (8) Ni gute umubiri w’umurwayi wafashwa kongera insoro zitukura? (9) Ni ubuhe buryo bukoreshwa kugira ngo umurwayi adatakaza amaraso menshi igihe abagwa? (10) Mbese uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso bushobora gukoreshwa ku bana cyangwa ku bantu barembye cyane? (11) Ni irihe hame ry’ibanze mu mahame agenga ibihereranye no kuvurwa neza? (12) Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bahitamo mbere y’igihe uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso? Ibyo twabikora dute?

Kwemera bumwe mu buryo bwo kuvurwa bwagaragajwe muri iyi videwo, ni umwanzuro umuntu yifatira ku giti cye, akurikije umutimanama we watojwe na Bibiliya. Mbese wafashe umwanzuro usobanutse neza ku bihereranye n’uburyo busimbura guterwa amaraso hamwe n’imiti wakwemera ko bikoreshwa mu gihe wowe n’abana bawe muvurwa? Niba ushaka ibindi bisobanuro kuri iyi ngingo, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kamena 2004, n’iyo ku itariki ya 15 Ukwakira 2000, ku mutwe uvuga ngo “Ibibazo by’abasomyi.” Nanone reba umutwe uvuga ngo “Ni iyihe myanzuro nkwiriye gufata ku bihereranye n’uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso hamwe n’uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso yanjye bwite?,” uboneka mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2006. Ari abantu wahisemo ngo bakuvuganire mu gihe bibaye ngombwa ari n’umuntu uwo ari we wese mu bagize umuryango wawe utari Umuhamya, ugomba kubamenyesha ibihereranye n’imyanzuro wafashe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze