Mbese uzi uburyo ushobora guhitamo?
Hirya no hino ku isi, umubare w’ibitaro bikoresha uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso uragenda wiyongera. Ese waba usobanukiwe neza uburyo butandukanye bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso? Ukeneye kubumenya kugira ngo uzashobore gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge, ikubiyemo uburyo bwo kuvurwa no kubagwa. Reba DVD ifite umutwe uvuga ngo “Umuntu ashobora kuvurwa hadakoreshejwe amaraso” (Pas de sang: la médecine relève le défi). (Amatorero adafite uburyo bwo kureba iyo DVD ashobora kwifashisha ibitekerezo biri mu gitabo Urukundo rw’Imana [lv] igice cya 7, ku ipaji ya 74-85, n’ibiri mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha [bh] igice cya 13, ku ipaji ya 128-133.) Senga Yehova umusaba kugufasha gufata imyanzuro myiza wifashishije ibibazo byagaragajwe hasi aha.—Icyitonderwa: Kubera ko iyo videwo irimo uduce tugufi twerekana aho abarwayi babagwa, ababyeyi bagombye kugira amakenga ku bihereranye no kuyirebera hamwe n’abana babo bato.
(1) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma Abahamya ba Yehova banga guterwa amaraso? (2) Mu gihe bibaye ngombwa ko Abahamya ba Yehova bavurwa, ni iki baba bifuza? (3) Ni ubuhe burenganzira bw’ibanze abarwayi bafite? (4) Kuki guhitamo uburyo bwo kuvurwa busimbura guterwa amaraso bifite ishingiro kandi bikaba bireba umuntu ku giti cye? (5) Mu gihe umuntu atakaza amaraso menshi, ni ibihe bintu by’ibanze bibiri abaganga baba bagomba kwihutira gukora? (6) Ni ayahe mahame ane yo kuvurwa hakoreshejwe uburyo busimbura guterwa amaraso? (7) Abaganga bashobora bate (a) gutuma umurwayi adatakaza amaraso menshi, (b) gucungura insoro zitukura, (c) gutuma amaraso yiyongera mu mubiri, na (d) kugaruza amaraso yatakaye? (8) Sobanura uburyo bukoreshwa mu kuvura bwitwa (a) hémodilution na (b) kugaruza amaraso yavuye. (9) Ni iki wagombye kwifuza gusobanukirwa ku birebana n’uburyo ubwo ari bwo bwose busimbura guterwa amaraso? (10) Mbese umuntu ufite uburwayi bukomeye bumusaba kubagwa, yabagwa bitabaye ngombwa ko aterwa amaraso? (11) Ni irihe terambere ryagezweho mu rwego rw’ubuvuzi?
Kwemera bumwe mu buryo bwo kuvurwa bwagaragajwe muri iyi DVD, ni umwanzuro umuntu yifatira ku giti cye, akurikije umutimanama we watojwe na Bibiliya. Mbese wafashe umwanzuro ku birebana n’uburyo busimbura guterwa amaraso wakwemera ko bukoreshwa bakuvura cyangwa bavura abana bawe? Mwaba se mwarujuje ikarita y’amaraso? Niba mushaka ibitekerezo birambuye kuri ibyo bibazo, mwasuzuma mwitonze “Ibibazo by’abasomyi” biri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2004 n’uwo ku itariki ya 15 Ukwakira 2000. Kugira ngo ufate umwanzuro ku bihereranye n’uburyo wakwemera cyangwa utakwemera, reba imbonerahamwe iri mu mugereka wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2006 ufite umutwe uvuga ngo “Ni iyihe myanzuro nkwiriye gufata ku bihereranye n’uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso hamwe n’uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso yanjye bwite?”