Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Gic.
“Abantu bamwe iyo babonye ukuntu impanuka kamere ziyongera muri iki gihe, bibatera kwibaza niba izo mpanuka ari ibihano bituruka ku Mana. Wowe se ubitekerezaho iki? [Reka asubize, hanyuma usome muri 1 Yohana 4:8.] Iyi ngingo itanga impamvu zigaragaza ko Imana atari yo ituma tugerwaho n’imibabaro iterwa n’impanuka kamere.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya 30.
Réveillez-vous! Gic.
Soma muri Matayo 6:9, 10. Hanyuma, umubaze uti “waba warigeze wibaza umugambi Imana ifitiye isi uwo ari wo? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza ko kuva kera Imana yari ifitiye isi umugambi kandi ko uwo mugambi utigeze uhinduka. Iyi ngingo irabisobanura.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya10.
Umunara w’Umurinzi 1 Kam.
“Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Nowa n’Umwuzure, irazwi cyane. Ese utekereza ko Umwuzure wabayeho koko? [Reka asubize.] Birashimishije kuba Yesu yaragize icyo awuvugaho agaragaza ko wabayeho. [Soma muri Luka 17:26, 27.] Iyi gazeti igaragaza impamvu zatuma twizera ko Umwuzure wabayeho hamwe n’amasomo ibyo bitwigisha.”
Réveillez-vous! Kam.
“Kurera abana ntibyoroshye cyane cyane iyo bageze mu kigero cy’ingimbi n’abangavu kandi bagatangira kubona ibintu byinshi bihinduka. Utekereza ko ari hehe ababyeyi bashakira inama ziringirwa? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yesaya 48:17, 18.] Iyi gazeti itanga bimwe mu bitekerezo bihuje n’igihe byafasha ababyeyi kugira ubushishozi no kurera abana babo mu buryo burangwa n’ubwenge.”