Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Kamena
“Abantu benshi bemera ko amadini yo ku isi ari inzira zitandukanye ziyobora abantu ku Mana imwe. Wowe ubibona ute? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ibivugaho. [Soma muri Yosuwa 24:15.] Iyi ngingo itanga impamvu zifatika zadufasha gusuzuma niba idini ryacu rituyobora ku Mana y’ukuri.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 12.
Réveillez-vous! Kamena
“Twese hari abantu bapfuye tuzi. None se utekereza ko dukwiriye gutinya ko bamwe muri bo bashobora kurakara maze bagashaka kutugirira nabi? [Reka asubize, hanyuma usome mu Mubwiriza 9:5, 6.] Uri buze kubona ko iyi ngingo itanga ihumure.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 22.
Umunara w’Umurinzi 1 Nyakanga
“Hari abantu benshi bafite Bibiliya, ariko kuyisobanukirwa bikabagora. Ese nawe ibyo byigeze bikubaho? [Reka asubize.] Dukurikije ibivugwa muri uyu murongo, Umwanditsi wa Bibiliya yifuza ko dusobanukirwa Ijambo yandikishije kandi rikatugirira akamaro. [Soma muri Zaburi ya 119:130.] Iyi gazeti itanga ibitekerezo bitatu bizadufasha gusobanukirwa Bibiliya.”
Réveillez-vous! Nyakanga
“Muri iki gihe usanga abantu benshi bihebye. Ese utekereza ko Imana yita ku bantu bameze batyo? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 34:19.] Iyi gazeti isobanura ukuntu Imana ishobora gufasha abihebye, nubwo baba bakeneye no kwivuza. Nanone kandi itanga ibitekerezo ku birebana n’ibyo twavuga kugira ngo tubahumurize.”