Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Hari inyandiko zivuga ko Yesu atigeze apfa nk’uko Bibiliya ibivuga, ahubwo ko yashatse kandi akabyara abana. Ese ibyo waba warigeze ubyumva? [Reka asubize.] Ni iby’ingenzi ko tumenya ukuri ku byerekeye Yesu. [Soma muri Yohana 17:3.] Iyi ngingo igaragaza impamvu zatuma twizera icyo Bibiliya ivuga kuri Yesu.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 26.
Réveillez-vous! Mata
Soma muri Zaburi ya 37:9-11, hanyuma ubaze nyir’inzu uti “utekereza ko isi izaba imeze ite ibivugwa muri uyu murongo w’Ibyanditswe nibizasohozwa? [Reka asubize.] Iyi ngingo ivuga kuri ubwo buhanuzi bushishikaje kandi igasobanura impamvu muri iki gihe isi yuzuyemo ibintu bibi.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 20.
Umunara w’Umurinzi 1 Gicurasi
“Ese waba warigeze kwibaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho? [Reka asubize.] Dore uko umwe mu banditsi ba Bibiliya yavuze ikibazo abantu benshi bagiye babaza. [Soma muri Zaburi ya 10:1.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku mpamvu Imana ireka imibabaro ikabaho kandi ikagaragaza icyo ikora kugira ngo izayikureho burundu.”
Réveillez-vous! Gicurasi
“Abantu benshi bifuza kureka kunywa itabi ariko bikabagora. Ese hari umuntu waba uzi wifuza kureka kurinywa? [Reka asubize.] Hari abiboneye ko ari iby’ingenzi gusaba incuti n’abagize umuryango kubibafashamo. [Soma mu Mubwiriza 4:12a.] Iyi gazeti ikubiyemo ibitekerezo by’ingirakamaro byafasha umuntu kureka kunywa itabi.”