Dusenya ibintu byashinze imizi
1 Hashize ibinyejana byinshi Satani ayobya abantu yifashishije inyigisho z’ibinyoma n’ubushukanyi. Yakwirakwije izo nyigisho, urugero nk’inyigisho y’Ubutatu, iyo kudapfa k’ubugingo n’iy’umuriro utazima. Atuma abantu bashidikanya ko hariho Umuremyi kandi bagashidikanya ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Ivangura ry’amoko no gukunda igihugu by’agakabyo ni izindi nzitizi zikomeye zibuza abantu kwitabira ukuri (2 Kor 4:4). Ni gute twasenya ibyo bintu byashinze imizi mu mitima y’abantu?—2 Kor 10:4, 5.
2 Uruhare rw’ibyiyumvo: Imyizerere umuntu aba amaranye igihe kirekire, akenshi iba ifitanye isano n’ibyiyumvo bye. Hari abantu usanga bafite imyizerere ikocamye kuva bakiri bato. Kugira ngo tubafashe, tugomba kuganira na bo tugaragaza ko twubaha ibitekerezo byabo.—1 Pet 3:15.
3 Twagaragaza ko twubaha abo bantu tubaha umwanya wo gusobanura ibyo bizera n’impamvu babyizera (Yak 1:19). Bashobora kuba bizera ko ubugingo budapfa bitewe n’uko bapfushije abantu bakundaga kandi bakaba bifuza kuzongera kubabona. Nanone bashobora kwizihiza iminsi mikuru kubera ko ituma babona uburyo bwo gusabana n’abagize imiryango yabo. Kubatega amatwi bizadufasha gusobanukirwa ibyiyumvo byabo kandi bidufashe kubasubiza mu buryo bugira ingaruka nziza.—Imig 16:23.
4 Tujye twigana Yesu: Yesu yadusigiye urugero rwiza igihe yasubizaga umuhanga mu by’Amategeko. Yesu ntiyahise amubwira icyo yagombaga gukora, kuko atari kubyemera bitewe n’imyizerere yari atsimbarayeho. Ahubwo Yesu yerekeje ku Byanditswe, amusaba kugira icyo abivugaho, hanyuma amufasha gutekereza yifashishije urugero.—Luka 10:25-37.
5 Imyizerere y’ikinyoma iba yarashinze imizi, nta ho ihuriye n’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana (Heb 4:12). Gusobanurira abantu ukuri twihanganye bishobora gutuma tubafasha kureka imyizerere y’ikinyoma maze bakitabira ukuri gushobora kubabatura.—Yoh 8:32.