Uko wakwigisha abatazi gusoma neza
1. Ni iyihe ngorane dushobora guhura na yo mu murimo wo kubwiriza?
1 Iyo turi mu murimo wo kubwiriza hari igihe duhura n’abantu batazi gusoma neza maze kubigisha ukuri bikatugora. None se twabigenza dute?
2. Ni gute twagaragaza ko twubaha abatazi gusoma neza, kandi se kuki?
2 Jya ugaragaza ko ububashye: Yehova ntiyita ku mashuri umuntu yize ahubwo yita ku mimerere y’umutima we (1 Sam 16:7; Imig 21:2). Ku bw’ibyo, ntidusuzugura abantu batazi gusoma neza. Iyo tububashye kandi tukagaragaza umuco wo kwihangana, bishobora gutuma bemera ko tubafasha (1 Pet 3:15). Ibyo twabikora twirinda guhatira umuntu nk’uwo gusoma umurongo w’Ibyanditswe cyangwa paragarafu. Uko uwo muntu agenda arushaho kumenya byinshi ku bihereranye n’ukuri kw’agaciro ko muri Bibiliya, ashobora gushishikarira kwitoza gusoma neza kurushaho kugira ngo yibonere ibyishimo biterwa no gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho “ku manywa na nijoro.”—Zab 1:2, 3.
3. Ni ubuhe buryo twakoresha mu gihe twigisha abantu batazi gusoma neza?
3 Uburyo bwo kubayoborera icyigisho cya Bibiliya: Gukoresha amafoto ni uburyo bwiza cyane budufasha kwigisha abantu no kubafasha kuzirikana ibyo bize. Ushobora kwereka umwigishwa ifoto iri mu gitabo mwiga maze ukamubaza icyo ayibonaho. Hanyuma, ushobora kumubaza ibibazo kugira ngo umufashe gusobanukirwa icyo iyo foto yigisha. Jya ukoresha imirongo y’Ibyanditswe isobanura ikintu kiri kuri iyo foto wifuza gutsindagiriza. Nanone, ushobora gukoresha amafoto igihe umufasha gusubiramo ibyo yize. Ntimukige ibintu byinshi icyarimwe. Tsindagiriza umutwe mukuru n’ingingo z’ingenzi ziri mu byo mwiga kandi wirinde kuvuga ibintu bidafitanye isano n’ibyo mwiga. Jya uhita usoma muri Bibiliya imirongo y’Ibyanditswe maze umubaze ibibazo kugira ngo umenye niba asobanukiwe ibiyikubiyemo. Ibyo bishobora gutuma arushaho gushishikarira kwitoza gusoma neza kugira ngo na we ubwe ajye acukumbura amenye ukundi kuri ko muri Bibiliya.
4. Ni gute twafasha umwigishwa wa Bibiliya kugira ngo amenye gusoma neza?
4 Icyabafasha kumenya gusoma neza: Abantu batazi gusoma neza cyangwa abatarabonye uburyo buhagije bwo kwiga gusoma neza, bashobora gusobanukirwa ibyo biga kandi bakabizirikana. Agatabo kitwa Iga gusoma no kwandika gashobora kubafasha. Mu matorero amwe n’amwe, abasaza bashyiraho amashuri yo kwigisha gusoma no kwandika. Ibyo bishobora kutugirira akamaro mu gihe dufasha abatazi gusoma neza gusobanukirwa “ibyanditswe byera” bishobora gutuma bagira ubwenge bwo kubahesha agakiza.—2 Tim 3:15.