ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/14 pp. 4-6
  • Uko twafasha abantu batazi gusoma

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko twafasha abantu batazi gusoma
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Uko wakwigisha abatazi gusoma neza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Fasha abandi kumvira ibyo Bibiliya yigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Gira umwete wo gusoma
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 6/14 pp. 4-6

Uko twafasha abantu batazi gusoma

1. Ni izihe ngorane duhura na zo igihe tubwiriza abantu batazi gusoma?

1 Abantu batazi gusoma bashobora gushishikazwa n’ubutumwa bwiza ariko bagatinya kwakira Bibiliya cyangwa ibindi bitabo. Guha abantu nk’abo igitabo Icyo Bibiliya yigisha igihe tubasuye ku ncuro ya mbere bishobora gutuma tutagera kuri byinshi. Twabafasha dute kugira ngo bige Bibiliya? Twagize icyo tubaza ababwiriza b’inararibonye bo mu bihugu bisaga 20 maze batubwira uko babigenza. Dore ibitekerezo batanze:

2. Ni ibihe bitabo dushobora gukoresha dufasha abantu batazi gusoma?

2 Niba uwo mwigana Bibiliya atazi gusoma neza cyangwa atabizi na gato, mushobora gutangira kwigana agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka. Hari umupayiniya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavuze ko ako gatabo ari ko yereka abantu batazi gusoma. Raporo yaturutse ku biro by’ishami byo muri Kenya yagaragaje ko ako gatabo kabafashije cyane kubera ko mu muco w’Abanyafurika, abantu biga neza iyo bateze amatwi inkuru aho kwiga hakoreshejwe ibibazo n’ibisubizo. Nubwo umuntu wize abangukirwa no gusoma kandi agasubiza ibibazo abajijwe, ubwo buryo bushobora gutera ipfunwe umuntu utarize. Iyo ababwiriza benshi babonye umwigishwa azi gusoma mu rugero ruciriritse, bakunda gukoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana, agatabo Ushobora Kuba Incuti y’Imana cyangwa se wenda Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya.

3. Ni ibihe bintu twakora bigatuma tuyoborera icyigisho abantu batazi gusoma?

3 Jya ubashimira: Abantu batigeze biga gusoma bagira ipfunwe kandi abenshi barisuzugura. Akenshi, ikintu cya mbere umubwiriza abanza gukora kugira ngo abigishe ukuri ni ugutuma bumva bisanzuye. Abantu benshi batazi gusoma baba bazi ubwenge kandi bashobora kugira ibyo biga. Ujye ububaha kandi ubereke ko bafite agaciro (1 Pet 3:15). Nibabona ko imihati bashyiraho izagira icyo igeraho kandi bakabona bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, ibyo bizatuma bakomeza kuyoborerwa icyigisho. Ubwo rero, ujye ubashimira kenshi.

Abantu batigeze biga gusoma bagira ipfunwe kandi abenshi barisuzugura. Akenshi, ikintu cya mbere umubwiriza abanza gukora kugira ngo abigishe ukuri ni ugutuma bumva bisanzuye

4. Twafasha dute abo tuyoborera icyigisho batazi gusoma neza kugira ngo bategure mbere yo kwiga?

4 Niyo uwo uyoborera icyigisho yaba atazi gusoma neza, ujye umutera inkunga yo gutegura mbere yo kwiga. Hari ababwiriza bo muri Afurika y’Epfo babwira abo bayoborera icyigisho gusaba incuti zabo cyangwa umwe mu bagize umuryango wabo uzi gusoma neza kugira ngo abafashe. Nanone hari umubwiriza wo mu Bwongereza usaba abo ayoborera icyigisho gutegura mbere yo kwiga. Atiza umwigishwa agatabo ke igihe amuyoborera, maze bakiga paragarafu nke kugira ngo amwereke uko kubona igisubizo byoroha iyo giciyeho akarongo. Hari umuvandimwe wo mu Buhindi utera abo ayoborera inkunga yo kureba amafoto ari mu isomo baziga ubutaha no kuyatekerezaho mbere y’igihe.

5. Twagaragaza dute umuco wo kwihangana igihe tuyobora icyigisho?

5 Jya wihangana: Igitabo cyose mwaba mwiga, jya wibanda ku ngingo z’ingenzi kandi ufashe umwigishwa kuzisobanukirwa neza. Igihe mutangiye, byaba byiza mubanje kugirana ikiganiro kiri hagati y’iminota 10 na 15. Ntukamwigishe ibintu byinshi; mujye mwiga paragarafu nke gusa. Jya wihangana igihe umwigishwa asoma buhoro buhoro. Uko agenda arushaho kumenya Yehova, bizatuma ashishikarira kumenya gusoma neza. Kugira ngo ufashe umwigishwa kubigeraho, byaba byiza umutumiye mu materaniro mugitangira kwiga.

6. Ni iki twakora kugira ngo twigishe abantu gusoma?

6 Iyo abigishwa ba Bibiliya bamenye gusoma neza, barushaho kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (Zab 1:1-3). Hari benshi bafata iminota mike buri gihe uko barangije kwiga, bakigisha gusoma abo bayoborera bakoresheje agatabo Iga gusoma no kwandika. Umwigishwa wawe nacika intege, ujye ukomeza kumutera inkunga umwereka ibintu bimwe na bimwe amaze kumenya. Ujye umwizeza ko Yehova azamuha imigisha, kandi umugire inama yo kujya amusenga amusaba kumufasha (Imig 16:3; 1 Yoh 5:14, 15). Hari ababwiriza bamwe bo mu Bwongereza babwira abo bayoborera kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro ariko zabafasha kugira amajyambere. Urugero nko kubanza kumenya neza inyuguti zose, kumenya gushaka imirongo yo muri Bibiliya no kuyisoma, hanyuma bakajya basoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byoroheje. Akenshi kwigisha abantu gusoma, bikubiyemo no kubafasha kubikunda, aho kubigisha gusa uko babigenza.

7. Kuki tutagombye kureka kubwiriza abantu batazi gusoma?

7 Yehova ntasuzugura abantu batize (Yobu 34:19). Icyo agenzura ni umutima w’umuntu (1 Ngoma 28:9). Ubwo rero ntukareke kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batazi gusoma. Ufite ibitabo byinshi byagufasha kubigeraho. Nyuma y’igihe ushobora guhindura mukiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha kugira ngo arusheho gusobanukirwa Ibyanditswe.

Niba nyir’inzu atazi gusoma, gerageza gukora ibi bikurikira:

  • Mushobora guhera ku gatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka cyangwa akandi gatabo gakwiriye.

  • Jya umwubaha kandi umushimire kenshi.

  • Mujye mugirana ikiganiro kigufi kandi ntukamwigishe ibintu byinshi.

  • Jya umufasha kumenya gusoma neza.

Uko uwo uyoborera icyigisho agenda arushaho gukunda ukuri kandi agashishikarira kwiga, mushobora gutangira kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze