ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/09 p. 1
  • Ni gute wasubiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni gute wasubiza?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ibisa na byo
  • Menya uko ukwiriye gusubiza
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Jya wigana Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Gukoresha neza ibibazo
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ukoresha neza ibibazo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
km 9/09 p. 1

Ni gute wasubiza?

1. Kuki twagombye kwigana Yesu mu gihe hagize utubaza ikibazo?

1 Muri iki gihe, abantu batangazwa cyane n’ukuntu Yesu yasubizaga abantu babaga bamubajije ibibazo. Byaba byiza natwe tumwiganye mu gihe dusubiza ibibazo binyuranye abantu batubaza iyo turi mu murimo wo kubwiriza.—1 Pet 2:21.

2. Ni iki gishobora kudufasha gusubiza neza ikibazo?

2 Jya ubanza utege amatwi: Yesu yasuzumaga impamvu abantu bamubajije ikibazo runaka. Hari igihe biba ngombwa ko tubaza ibibazo kugira ngo tumenye mu by’ukuri icyo umuntu atekereza. Umuntu ukubajije niba wizera Yesu, ashobora kuba mu by’ukuri yibaza impamvu utizihiza Noheli. Iyo umaze kumenya ibihangayikishije ukubajije ikibazo, uba ushobora kumufasha gutekereza mu buryo bugira ingaruka nziza.—Luka 10:25-37.

3. Ni ibihe bintu dufite bizadufasha kubona ibisubizo bishingiye ku Byanditswe kandi bishobora kunyura abatubajije ibibazo?

3 Jya usubiza wifashishije Ijambo ry’Imana: Ubusanzwe biba byiza iyo ugaragaje uko Bibiliya isubiza ikibazo (2 Tim 3:16, 17; Heb 4:12). Byaragaragaye ko igitabo Comment raisonner hamwe n’“Imitwe y’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya” iboneka muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, bifasha umuntu gutanga igisubizo cy’ukuri. Nubwo ukubajije ikibazo yaba atubaha Bibiliya, ushobora kumugezaho icyo Ibyanditswe byigisha ubigiranye amakenga. Jya utera uwo muntu inkunga yo gutekereza yitonze ku bwenge nyakuri buboneka muri Bibiliya. Niwigana Yesu, ibisubizo byawe bizamera “nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.” Bizaba byiyubashye, bishimishije kandi ari iby’ingirakamaro.—Imig 25:11.

4. Ni ryari biba atari byiza kugerageza gusubiza buri kibazo?

4 Ese twagombye gusubiza buri kibazo? Niba utazi igisubizo cy’ikibazo, ntukagire isoni zo kuvuga uti “igisubizo sinkizi, icyakora nshobora gukora ubushakashatsi maze nkagaruka nkuzaniye ibyo nzaba nagezeho.” Uko kwicisha bugufi no kugaragaza ko witaye kuri nyir’inzu, bishobora gutuma agusaba kuzagaruka. Mu gihe utahuye ko ubajijwe ikibazo n’abantu barwanya ukuri bashaka kubona uko bakugisha impaka, jya wigana Yesu maze usoze ikiganiro mu kinyabupfura (Luka 20:1-8). Nanone kandi, niba hari umuntu udashishikajwe n’ukuri ugerageje kugushora mu mpaka, jya usoza ikiganiro mu kinyabupfura maze ukoreshe igihe cyawe ushaka abantu bafite imitima itaryarya.—Mat 7:6.

5. Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye mu birebana no gusubiza ibibazo?

5 Yesu yari azi ko yagombaga kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo ashobore gusohoza inshingano yo ‘guhamya ukuri,’ ibyo bikaba byari bikubiyemo gusubiza abantu b’imitima itaryarya bamubazaga ibibazo mu by’ukuri bakeneye kumenya ibisubizo byabyo (Yoh 18:37). Mbega igikundiro dufite cyo kwigana Yesu dusubiza ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka!’—Ibyak 13:48.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze