‘Ubu butumwa bwiza buzabwirizwa’
1. Ni iki kitwemeza ko nta cyahagarika umurimo wo kubwiriza?
1 Nta kintu na kimwe gishobora kubuza Yehova gukora ibyo ashaka (Yes 14:24). Nubwo byasaga n’aho Umucamanza Gideyoni n’abantu be 300 batashoboraga gutsinda ingabo 135.000 z’Abamidiyani, Yehova yaramubwiye ati ‘uzakiza Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye’ (Abac 6:14)? None se, ni uwuhe murimo Yehova ashyigikiye muri iki gihe? Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe” (Mat 24:14). Nta muntu n’umwe ushobora guhagarika uwo murimo.
2. Kuki twakwizera ko Yehova azafasha buri wese muri twe mu murimo wo kubwiriza?
2 Yehova afasha buri muntu ku giti cye: Ko tuzi ko Yehova azafasha Abahamya be kugira icyo bageraho mu rwego rw’itsinda, ese twakwizera ko azadufasha buri muntu ku giti cye? Igihe intumwa Pawulo yari akeneye ubufasha, yumvise Yehova amufashije binyuze ku Mwana we Yesu (2 Tim 4:17). Natwe dushobora kwizera ko Imana izaha imigisha buri wese muri twe ku bw’imihati ashyiraho kugira ngo akore ibyo ishaka.—1 Yoh 5:14.
3. Yehova adufasha mu yihe mimerere?
3 Ese imihangayiko y’ubuzima ya buri munsi yaba ituma utabona imbaraga zihagije zo gukoresha mu murimo wo kubwiriza? Yehova ‘aha unaniwe imbaraga’ (Yes 40:29-31, NW). Ese waba utotezwa cyangwa urwanywa? “Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira” (Zab 55:23). Ese hari igihe ujya wumva utiyizeye? Yehova agira ati “genda, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe” (Kuva 4:11, 12). Ese waba ufite ibibazo by’uburwayi bikubuza kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza? Iyo ukorera Yehova n’ubugingo bwawe bwose, abona ko ufite agaciro kandi ashobora kugukoresha nubwo ibyo ukora byaba ari bike.—1 Kor 3:6, 9.
4. Kwiringira Yehova bizatuma dukora iki?
4 Ukuboko kwa Yehova “kurabanguye, ni nde uzaguhina” (Yes 14:27)? Kubera ko twizeye ko Yehova aduha umugisha mu murimo dukora wo kubwiriza, nimucyo dukomeze kubwiriza ‘dushize amanga kuko Yehova aduha ubutware.’—Ibyak 14:3.