Ese uzatangiza icyigisho cya Bibiliya mu kwezi k’Ukwakira?
1. Ni iki kizatangwa mu kwezi k’Ukwakira?
1 Mu kwezi k’Ukwakira, tuzatanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Kugira ngo twite ku bashimishijwe, turaterwa inkunga yo kubaha inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Mbese wifuza kumenya ukuri?, kandi tukihatira kubatangiza icyigisho cya Bibiliya. Ibyo twabikora dute igihe dusubiye kubasura?
2. Twakoresha dute inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Kumenya ukuri, kugira ngo dutangize icyigisho cya Bibiliya igihe dusubiye gusura umuntu twasigiye amagazeti?
2 Uko twakoresha iyo nkuru y’Ubwami: Dushobora kuvuga tuti “amagazeti nagusigiye atera abantu bakuriye mu mimerere itandukanye kandi bari mu madini atandukanye inkunga yo gusuzuma Bibiliya. [Ha nyir’inzu inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Kumenya ukuri, umwereke ikibazo kiri ku ipaji ya mbere y’iyo nkuru y’Ubwami.] Hano hari ibibazo bishishikaje Bibiliya isubiza mu buryo bushimishije. Ese haba hari ikibazo wigeze kwibaza muri ibi?” Nyir’inzu namara kugusubiza, musuzumire hamwe igisubizo iyo nkuru y’Ubwami itanga kuri kimwe mu bibazo yibaza, kandi usome umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Hanyuma umusobanurire ko urwo ari urugero rumwe gusa rw’ibyo Bibiliya yigisha, hanyuma umuhe igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Icyo gihe dushobora gusuzumira hamwe na we paragarafu zibanza z’igice yitoranyirije ku rutonde rw’ibiri muri icyo gitabo. Nanone dushobora kurambura ahari ibisobanuro birambuye by’ingingo twaganiriyeho yo muri iyo nkuru y’Ubwami. Dore aho dushobora gusanga ibyo bisobanuro:
● Mbese Imana itwitaho koko? (p. 9-11, par. 6-10)
● Mbese intambara n’imibabaro bizashira? (p. 12, par. 12-13)
● Bitugendekera bite iyo dupfuye? (p. 59-60, par. 7-8)
● Hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye? (p. 71, par. 13-15)
● Nakora iki kugira ngo Imana yumve amasengesho yanjye? (p. 166-167, par. 5-8)
● Ni gute nagira imibereho irangwa n’ibyishimo? (p. 9, par. 4-5)
3. Twabigenza dute kugira ngo duhuze n’imimerere maze tugere ubwo dutangiza icyigisho?
3 Birumvikana ko nidusubira gusura umuntu ku ncuro ya mbere ariko ntitubone uko tumutangiza icyigisho cya Bibiliya cyangwa ngo tumwereke uko kiyoborwa mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha, dushobora gushyiraho gahunda yo gusubira kumusura tugakomeza kuganira na we. Bitewe n’urugero uwo muntu ashimishijwemo, dushobora guhitamo kumusura kenshi tukaganira na we ku bindi bibazo biri kuri iyo nkuru y’Ubwami mbere yo kumutangiza icyigisho muri icyo gitabo. Nimucyo mu kwezi k’Ukwakira tuzakoreshe neza iyo nkuru y’Ubwami y’ingirakamaro, dutangiza icyigisho cya Bibiliya abantu bafite imitima itaryarya kandi tubafashe ‘kumenya ukuri.’—Yoh 8:31, 32.