Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya dukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha
Abenshi muri twe baramutse bashoboye gutangiza icyigisho cya Bibiliya, bakwishimira kukiyobora. Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? gishobora kubidufashamo. Amagambo aboneka ku ipaji ya 3-7 yo muri icyo gitabo agenewe kudufasha gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Ndetse n’abatari bamenyera umurimo wo kubwiriza, kizabafasha gutangiza ibyigisho bya Bibiliya mu buryo bworoshye.
◼ Ushobora kwifashisha ipaji ya 3, maze ugakoresha ubu buryo:
Vuga ikintu cyavuzwe mu makuru cyangwa ikibazo gihangayikishije abantu bo mu ifasi yanyu, maze wereke nyir’inzu ibibazo byanditswe mu nyuguti zitose biri ku ipaji ya 3. Musabe kugira icyo abivugaho, hanyuma urambure ku ipaji ya 4-5.
◼ Cyangwa se ushobora gutangira wifashishije ibiri ku ipaji ya 4-5:
Ushobora kumubaza uti “mbese ibi bintu bigaragara hano biramutse bibaye ntibyagushimisha?” Ushobora no kumubaza uti “muri aya masezerano avugwa aha ni irihe wifuza ko risohozwa?” Tega amatwi witonze igisubizo atanga.
Niba nyir’inzu agaragaje ko hari umurongo w’Ibyanditswe umushimishije, mwereke icyo Bibiliya yigisha kuri iyo ngingo, musuzuma paragarafu zo muri icyo gitabo zisobanura uwo murongo (reba agasanduku kari kuri uyu mugereka). Musuzume izo paragarafu nk’uko ubigenza iyo uyobora icyigisho cya Bibiliya. Ibyo ushobora kubikora ndetse n’iyo waba uhagaze ku muryango igihe wasuye umuntu ku ncuro ya mbere, mu gihe kiri hagati y’iminota itanu n’icumi.
◼ Ubundi buryo ni ugushishikariza umuntu kuvuga icyo atekereza wifashishije ipaji ya 6:
Ereka nyir’inzu ibibazo biri ahagana hasi ku ipaji, maze umubaze uti “mbese hari kimwe muri ibi bibazo waba warigeze kwibaza?” Niba hari kimwe muri ibyo bibazo kimushishikaje, reba paragarafu zisubiza icyo kibazo (reba agasanduku kari kuri uyu mugereka). Mu gihe musuzumira hamwe igisubizo cy’icyo kibazo, burya uba uyobora icyigisho cya Bibiliya.
◼ Ushobora kwereka umuntu uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa wifashishije ipaji ya 7:
Soma interuro eshatu zibanza ziri kuri iyo paji, hanyuma urambure ku gice cya 3 maze wifashishe paragarafu ya 1-3, umwereke uko icyigisho kiyoborwa. Teganya kuzagaruka kumusura kugira ngo muzasuzume ibisubizo by’ibibazo biri muri paragarafu ya 3.
◼ Gushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura:
Mu gihe usoza ibiganiro mwagiranye ku ncuro ya mbere, jya ushyiraho urufatiro rwo kuzabikomeza. Ushobora kuvuga uti “mu minota mike gusa tumaranye, twamenye icyo Bibiliya ivuga kuri iyi ngingo ishishikaje. Ubutaha dushobora kuzaganira ku ... [mubwire ikibazo muzasuzuma]. None se nzagaruke mu cyumweru gitaha nko muri aya masaha?”
Uko turushaho kwegera umunsi wa Yehova, akomeza kuduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dusohoze inshingano yacu (Mat 28:19, 20; 2 Tim 3:17). Nimucyo tujye dukoresha neza icyo gikoresho gishya kandi gihebuje, maze dutangize ibyigisho bya Bibiliya.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Aho twasanga ibisobanuro by’imirongo y’Ibyanditswe iri ku ipaji ya 4-5
◻ Ibyahishuwe 21:4 (p. 27-28, par. 1-3)
◻ Yesaya 33:24; 35:5, 6 (p. 36, par. 22)
◻ Yohana 5:28, 29 (p. 72-73, par. 17-19)
◻ Zaburi 72:16 (p. 34, par. 19)
Aho twasanga ibisubizo by’ibibazo biri ku ipaji ya 6
◻ Kuki tugerwaho n’imibabaro? (p. 108-109, par. 6-8)
◻ Ni gute dushobora guhangana n’ibiduhangayikisha mu buzima? (p. 184-185, par. 1-3)
◻ Ni iki twakora kugira ngo umuryango wacu urusheho kugira ibyishimo? (p. 142, par. 20)
◻ Bitugendekera bite iyo dupfuye? (p. 58-59, par. 5-6)
◻ Mbese tuzongera kubona abantu bacu twakundaga bapfuye? (p. 72-73, par. 17-19)
◻ Ni iki gishobora gutuma twizera tudashidikanya ko Imana izasohoza amasezerano yayo? (p. 25, par. 17)