Jya ukoresha imbaraga z’Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza
Iyo umuntu yemeye ko tumugezaho ubutumwa bwiza, dukoresha neza ubwo buryo tubonye kandi tugakoresha imbaraga z’Ijambo ry’Imana tumusomera muri Bibiliya. Ibyo byatsindagirijwe mu ikoraniro ry’akarere twagize umwaka ushize. Umugenzuzi w’akarere yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya ukoresha imbaraga z’Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza.” Ese uribuka ingingo z’ingenzi zavuzwe muri iyo disikuru?
Kuki Ijambo rya Yehova rifite imbaraga kuruta amagambo yacu?—2 Tim 3:16, 17.
Ni mu buhe buryo Bibiliya ikangura ibyiyumvo igatuma duhindura ibitekerezo kandi tukagira imyifatire myiza?—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2012, p. 27, par. 7.
Iyo dusomeye umuntu umurongo w’Ibyanditswe turi mu murimo wo kubwiriza, twakora iki kugira ngo dutume yubaha Ijambo ry’Imana?—Reba igitabo Ishuri ry’Umurimo p. 148, par. 3-4 n’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 2013 p. 6, par. 8.
Kuki ari iby’ingenzi ko dusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe tumaze gusoma, tugafasha abantu kuyitekerezaho, kandi se twabikora dute?—Ibyak 17:2, 3; reba igitabo Ishuri ry’Umurimo p. 154, par. 4 kugeza ku p. 156, par. 5.