ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/10 p. 1
  • “Ntutinye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ntutinye”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ibisa na byo
  • Jya ‘uvuga Ijambo ry’Imana ushize amanga’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Urukundo rutuma tutagira ubwoba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Yehova azaguha imbaraga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Jya wigana Yesu, wigishe ushize amanga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
km 10/10 p. 1

“Ntutinye”

1. Ni izihe nzitizi nk’iza Yeremiya dushobora guhura na zo muri iki gihe?

1 Igihe Yeremiya yahabwaga inshingano yo kuba umuhanuzi, yumvaga adakwiriye. Icyakora Yehova yaramukomeje aramubwira ati “ntutinye” kandi amutera inkunga mu bugwaneza kugira ngo asohoze inshingano ye (Yer 1:6-10). Muri iki gihe kugira amasonisoni no kutigirira icyizere bishobora kutubera inzitizi mu murimo wo kubwiriza. Gutinya uko abantu batubona cyangwa uko bari bwakire ibyo tubabwiye bishobora gutuma rimwe na rimwe twifata ntitubwirize. Ni iki cyatuma tutagira ubwoba, kandi se ni iyihe migisha byaduhesha?

2. Ni mu buhe buryo kwitegura bishobora kugabanya ubwoba tugira mu murimo wo kubwiriza?

2 Jya witegura mbere y’igihe: Kwitegura neza bishobora kugabanya cyane ubwoba tugira. Urugero, iyo dusuzumye mbere y’igihe imbogamirabiganiro dukunze guhura na zo, bituma tuba dushobora kuzitsinda igihe duhuye na zo (Imig 15:28). None se igihe muri muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kuki mutakwitoza uko mwatsinda ingorane muhura na zo ku ishuri cyangwa mu murimo wo kubwiriza?—1 Pet 3:15.

3. Kwiringira Yehova byadufasha bite guhashya ubwoba?

3 Jya wiringira Yehova: Kwishingikiriza ku Mana yacu ni byo byadufasha guhashya ubwoba tugira mu murimo wo kubwiriza. Yehova yatwijeje ko azadufasha (Yes 41:10-13). Ese icyo si icyizere gikomeye duhabwa? Nanone, Yesu yatwijeje ko nidutungurwa n’imimerere runaka, umwuka wera w’Imana uzatuma dushobora kubwiriza uko bikwiriye (Mar 13:11). Ku bw’ibyo rero tujye duhora twinginga Yehova kugira ngo aduhe umwuka we wera.—Luka 11:13.

4. Ni iyihe migisha tubona iyo dukomeje gukora umurimo wo kubwiriza nubwo twaba duhanganye n’ingorane?

4 Imigisha: Iyo dukomeje gukora umurimo wo kubwiriza nubwo twaba duhanganye n’ingorane, bituma tugira imbaraga zo gutsinda ibigeragezo dushobora kuzahura na byo. Bituma tugira ubutwari kandi tugashira amanga, iyo ikaba ari imico iranga abantu buzuye umwuka wera (Ibyak 4:31). Nanone kandi, uko Yehova adufasha guhashya ubwoba tuba dufite, ni na ko tugira ukwizera gukomeye kandi tukarushaho kwiringira ukuboko kwe gukiza (Yes 33:2). Nanone turanyurwa kandi tukagira ibyishimo biterwa no kuba tuzi ko dushimisha Data wo mu ijuru (1 Pet 4:13, 14). Ku bw’ibyo rero, ntitugatinye gutangaza ubutumwa bw’Ubwami dushize amanga, twiringiye buri gihe ko Yehova adushyigikiye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze