Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Ukwakira
“Abantu benshi bajya bibaza niba Imana yita ku mihangayiko n’ibintu bibabaje duhura na byo. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi 34:18.] Ingingo itangirira ku ipaji ya 19 isobanura ukuntu Imana idufasha kurwanya ibyiyumvo bidakwiriye, urugero nko kumva nta cyo tumaze, gushengurwa n’agahinda no gukabya kwicira urubanza.”
Umunara w’Umurinzi 1 Ugushyingo
“Twese tuba twifuza kumva tunyuzwe. Ese utekereza ko kugira amafaranga ari byo bishobora gutuma tunyurwa? [Reka asubize.] Hari umwanditsi wa Bibiliya witoje kunyurwa igihe yari afite ibintu bike. [Soma mu Bafilipi 4:11, 12.] Iyi gazeti ikubiyemo ibintu bitanu dusanga muri Bibiliya bishobora gutuma umuntu anyurwa.”