Isomo ry’umunsi ntirizongera gusuzumwa mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza
Mu minsi yashize, iyo isomo ry’umunsi ryabaga rifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza ryashoboraga gusuzumwa mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Ubu byarahindutse. Agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi ntikazongera gukoreshwa mu kuyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Nk’uko bisanzwe, abayobora iryo teraniro bashobora kwifashisha Bibiliya, Umurimo Wacu w’Ubwami, igitabo Ishuri ry’umurimo, Comment raisonner n’ibindi bitabo bifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza. Abafite inshingano yo kuyobora iryo teraniro bagomba gutegura ibitekerezo by’ingenzi byafasha abagiye mu murimo wo kubwiriza uwo munsi. Nk’uko byari bisanzwe, iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ntirigomba kurenza iminota 10 kugeza kuri 15, kandi rigomba kuba rigufi kurushaho iyo ribaye nyuma y’amateraniro y’itorero.