Abazaza mu Rwibutso bazungukirwa cyane
1. Uretse disikuru, ni iki kindi gishobora gushimisha abaje mu Rwibutso? Sobanura.
1 Hashyizweho imihati myinshi yo gutumira abantu kugira ngo baze kwifatanya natwe. Ibyo abashyitsi bumva si byo byonyine bishobora kubashimisha. Hari umugore wavuze ibyo yabonye igihe yari amaze guterana ku Rwibutso. Yavuze ko yabonaga buri wese afite urugwiro kandi ko yashimishijwe n’Inzu y’Ubwami nziza kandi ikeye, yubatswe n’abitangiye gukora imirimo, akaba ari na bo bakomezaga kuyitaho. Ku bw’ibyo rero, utanga disikuru kuri uwo munsi mukuru w’ingenzi kuruta indi yose mu mwaka si we wenyine utuma abashyitsi bungukirwa, ahubwo natwe tubigiramo uruhare.—Efe 4:16.
2. Ni iki buri wese muri twe yakora kugira ngo abashyitsi bacu batubone neza?
2 Jya usuhuzanya urugwiro abashyitsi: Gusekera abashyitsi no kubasuhuza twishimye bizatuma batubona neza (Yoh 13:35). Niyo utashobora kuvugisha buri wese, ushobora kwibwira abo mwegeranye (Heb 13:1, 2). Jya ureba abashyitsi basa n’aho badafite abo baziranye. Bashobora kuba baratumiwe muri rusange muri gahunda yo gutumira abantu. Ushobora kubabaza uti “ese ni ubwa mbere mugeze aha?” Basabe kwicarana na bo kandi ubabwire ko ushobora gusubiza ibibazo byose bibaza. Niba muri busohoke mwihuta kugira ngo irindi torero rishobore gukoresha iyo nzu, ushobora kuvuga uti “uyu munsi mukuru se mwawubonye mute? None se tuzongera kubonana dute?”
3. Ni mu buhe buryo dushobora guha ikaze abakonje?
3 Jya uha ikaze abakonje: Nta gushidikanya ko mu Rwibutso hazaba hari ababwiriza bakonje n’abajya bifatanya n’itorero incuro imwe mu mwaka gusa. Jya ubaha ikaze kandi ubabwire ko wishimiye kubabona (Rom 15:7). Abasaza bashobora kubasura nyuma yaho gato kugira ngo babatere inkunga yo gukomeza kwifatanya n’itorero. Dusenga dusaba ko abenshi mu bazaba bateranye bazasingiza Imana bitewe n’ibyo bazaba bumvise hamwe n’ ‘imirimo yacu myiza bazabona.’—1 Pet 2:12.