Ni gute twafasha abazaterana ku Rwibutso?
1. Ni ubuhe butumwa bufite imbaraga buzatangwa ku itariki ya 22 Werurwe 2008?
1 Ku itariki ya 22 Werurwe 2008, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazagezwaho ubutumwa bufite imbaraga. Abazaterana ku Rwibutso bazumva ukuntu Yehova yakunze abantu cyane maze akabaha incungu (Yoh 3:16). Bazamenya ibihereranye n’Ubwami hamwe n’ukuntu Yehova azabukoresha kugira ngo asohoze ibyo ashaka ku isi hose (Mat 6:9, 10). Bazibonera urukundo n’ubumwe biranga ubwoko bw’Imana kandi bazishimira umuco wacu wo kwakira abashyitsi.—Zab 133:1.
2. Ni gute twafasha abigishwa ba Bibiliya bateranye ku Rwibutso?
2 Abigishwa ba Bibiliya: Mu bantu bazaterana ku Rwibutso hazaba harimo abo twatangiye kuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Bafashe kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu. Babwire amateraniro tugira mu cyumweru kandi ufate igihe gito cyo kubasobanurira ibiri mu Nzu y’Ubwami. Uzatanga disikuru y’Urwibutso azabatera inkunga yo gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, ushobora gushingira ku bitekerezo uzatanga iyo disikuru azavuga kugira ngo utere inkunga abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya.
3. Ni iki twakora kugira ngo dufashe ababwiriza bakonje bazaza mu Rwibutso?
3 Ababwiriza bakonje: Mu bazaterana hazaba harimo n’ababwiriza bakonje. Uzafate iya mbere maze ubasuhuzanye urugwiro. Uzirinde kubabaza ibibazo byatuma wivanga mu buzima bwabo cyangwa kubabwira amagambo ashobora kubakoza isoni. Nyuma y’iminsi mike Urwibutso rurangiye, abasaza bagombye gusura ababwiriza bakonje bazaba baraje mu Rwibutso. Bazabashimire kuba barashyizeho imihati bakaza mu Rwibutso kandi babatumirire kuzaza mu iteraniro ry’ubutaha.
4. Ni gute buri wese muri twe ashobora gufasha abashyitsi?
4 Abashyitsi: Mu bazaterana hashobora kuzaba harimo abo tuziranye cyangwa abagize imiryango yacu twatumiye. Hashobora kuzaba harimo n’abandi bahawe ubutumire muri gahunda yihariye yo gutumira. Mu gihe ubonye abantu utazi, fata iya mbere ubibwire kandi ubahe ikaze. Birashoboka ko impamvu utabazi ari uko batari basanzwe baza mu materaniro yacu. Mu gihe uzaba uganira na bo, ushobora kumenya uko uzongera kubonana na bo. Igihe uzaba usubiye kubasura hashize iminsi mike Urwibutso rubaye, ushobora kubashishikariza kwiga byinshi kandi ukabayoborera icyigisho cya Bibiliya.
5. Ni iki twavuga kugira ngo dutangize icyigisho cya Bibiliya?
5 Igihe usubiye gusura abateranye ku Rwibutso, ushobora kwifashisha ibitekerezo bikubiye muri disikuru y’Urwibutso kugira ngo werekeze ibitekerezo byabo mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Urugero: uzatanga disikuru y’Urwibutso azasoma muri Yesaya 65:21-23. Mu gihe uzaba usubiye gusura, ushobora kugira icyo uvuga kuri iyo disikuru ugira uti “reka nkwereke indi migisha dukesha incungu,” hanyuma mugasuzuma igitabo Icyo Bibiliya yigisha ku ipaji ya 4-5. Nanone ushobora kuvuga uti “abantu benshi bibaza igihe tuzabona isohozwa ry’ibivugwa mu buhanuzi bwa Yesaya,” hanyuma mugasuzuma paragarafu ya 1-3 zo mu gice cya 9. Ubundi buryo ushobora kwifashisha ni uguhita werekeza ku bizavugwa n’umuvandimwe uzatanga disikuru, maze ukereka nyir’inzu igitabo Icyo Bibiliya yigisha, hanyuma ukamwereka uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa.
6. Mu gihe twumvira itegeko rya Yesu ryo kwibuka urupfu rwe, tuba dufite uburyo bwo gukora iki?
6 Nimucyo buri wese muri twe ashakishe uko yazafasha abigishwa ba Bibiliya, ababwiriza bakonje hamwe n’abashyitsi bazaza mu Rwibutso (Luka 22:19). Yehova azaduha imigisha ku bw’imihati yose tuzashyiraho.