ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/11 p. 2
  • Ese abana bawe bariteguye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese abana bawe bariteguye?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Fasha abana bawe guhangana n’ibibazo byinshi bahura na byo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ese witeguye kujya ku ishuri?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Wakora iki ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?—Igice cya 2
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Babyeyi, muge mutoza abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 7/11 p. 2

Ese abana bawe bariteguye?

1. Kuki ari ngombwa ko abanyeshuri bitegura?

1 Igihe kiregereje kugira ngo undi mwaka w’amashuri utangire. Abana bawe nibasubira ku ishuri bazahangana n’ibibazo n’ibigeragezo batigeze bahura na byo mbere. Nanone bazabona ubundi buryo bwo ‘guhamya ukuri’ (Yoh 18:37). Ese baba biteguye?

2. Ni iki abana bawe bagomba gusobanukirwa kugira ngo babe biteguye neza?

2 Ese abana bawe basobanukiwe neza iminsi mikuru yo gukunda igihugu by’agakabyo n’iminsi mikuru ya gipagani, kandi bazi neza impamvu kuyifatanyamo ari bibi? Baba se biteguye kunanira ababahatira kwiga amashuri y’ikirenga, kugirana agakungu n’abo badahuje igitsina no kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge? Ese bazavuga gusa ko idini ryabo ritemera ibikorwa runaka bikemangwa, cyangwa bazasobanura neza ibyo bizera?—1 Pet 3:15.

3. Vuga uko ababyeyi bashobora gutoza abana babo binyuze mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango.

3 Jya ubikora mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango: Birumvikana ko mu mwaka w’amashuri wose uzajya uganira n’abana bawe igihe bahuye n’ibibazo. Nushyiraho imihati mugasuzuma bimwe mu bibazo bashobora guhura na byo ku ishuri mbere y’uko amashuri atangira, bizatuma bajya ku ishuri nta cyo bishisha. Kuki se mutabisuzuma muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango? Ushobora kubaza abana bawe ikintu kibahangayikisha cyane iyo batekereje gusubira ku ishuri. Mushobora kongera gusuzuma ibyo mwaganiriyeho mu myaka yashize, kuko ubu bamaze gukura kandi bakaba baciye akenge (Zab 119:95). Mushobora kubyitoza kenshi, umubyeyi akajya mu mwamya w’umwarimu, ubundi akaba umujyanama we wo ku ishuri cyangwa mugenzi we bigana. Jya wigisha abana bawe uko basubiza bifashishije Bibiliya n’uko bakoresha igitabo nka Comment raisonner n’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza. Nanone, agatabo gaherutse gusohoka mu kinyarwanda gafite umutwe uvuga ngo Abahamya ba Yehova n’uburezi gafasha ababyeyi n’abana mu buryo bwihariye. Hari umubyeyi wakoreshaga abana be imyitozo nk’iyo abigisha ukuntu bazajya begera abarimu babo bashya mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri, bakabamenyesha ko ari Abahamya ba Yehova.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2010, ku ipaji ya 3-5.

4. Ni iki ababyeyi b’abanyabwenge bagombye gukora?

4 Ingorane Abakristo bakiri bato bahangana na zo muri iyi minsi y’imperuka, usanga ‘kuzihanganira’ birushaho ‘kugorana’ (2 Tim 3:1). Icyakora, ababyeyi b’abanyabwenge bazajya bazibona mbere y’igihe (Imig 22:3). Mbere y’uko umwaka mushya w’amashuri utangira, uzakore uko ushoboye kose ufashe abana bawe kwitegura.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze