Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza
Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga 100 bagizwe umuteguro kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza. Muri iyo gahunda yagutse yo kubwiriza itari yari igeze ibaho ku isi, tubwiriza ubwo butumwa mu ndimi zibarirwa mu magana no mu bihugu bisaga 230 (Mat 24:14). Kuki uwo murimo ari uw’ingenzi? Ukorwa ute ku isi hose? DVD ifite umutwe uvuga ngo “Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza” (Les Témoins de Jéhovah : organisés pour prêcher la bonne nouvelle) isubiza ibyo bibazo kuko isobanura mu buryo burambuye uko umurimo wacu ukorwa ku isi hose. Nyuma yo kureba iyo DVD, usubize ibibazo bikurikira.
Ni mu buhe buryo iyi DVD yatumye urushaho gusobanukirwa ibi bikurikira: (1) imihati umuteguro wa Yehova ushyiraho kugira ngo ubutumwa bwiza butangazwe (2 Tim 4:2). (2) Imiryango ya Beteli ikorera ku isi hose. (3) Inyigisho abagenzuzi n’abamisiyonari bahabwa (2 Tim 2:2). (4) Akamaro ko gutangira buri munsi usuzuma umurongo wo muri Bibiliya n’akamaro ko gutegura amateraniro y’itorero buri cyumweru (Ibyak 17:11). (5) Akamaro ko kujya mu materaniro ya gikristo (Heb 10:24, 25). (6) Imigisha uzabona igihe isi izaba yahindutse Paradizo (Yes 11:9), (7) n’igikundiro ufite cyo kwifatanya mu murimo w’isarura ukomeje gukorwa?—Yoh 4:35.
Byaragaragaye ko iyi DVD ari igikoresho cyiza cyafasha abantu bashimishijwe kurushaho kumenya neza umurimo Abahamya ba Yehova bakorera ku isi hose. Wasubiza ute ibi bibazo bihereranye n’uko twakoresha iyi DVD mu murimo wo kubwiriza? Ni ryari byaba byiza kwereka iyi DVD abigishwa ba Bibiliya, bene wacu n’abandi? Ni ibihe bintu byiza abo wayeretse bayivuzeho?
Iyo dutekereje ku byo Yehova akora, twemeranya n’amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi; imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi. Nta wagereranywa nawe” (Zab 40:5). Nimucyo dukoreshe neza iyo DVD kugira ngo dufashe abandi kumenya Yehova n’umuteguro we.