Ibikoresho byigisha, bishishikaza kandi bigatera inkunga
1 Bifite imbaraga zo kwigisha abantu ibihereranye na Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Byashishikarije abantu benshi gushyigikira ukuri bashikamye. Byakomeje ukwizera kandi bituma abantu barushaho gusobanukirwa ubwoko bw’Imana bwayiyeguriye ubwo ari bwo. Ibyo bikoresho ni ibihe? Ni kaseti videwo zikorwa n’umuteguro wa Yehova. Mbese, waba warazirebye zose uko ari icumi? Bite se ku bihereranye n’igihe cya vuba aha? Mbese, ujya uzikoresha mu murimo wawe wo kubwiriza? Mu ikoraniro ry’intara hatangajwe kaseti videwo nshya ya 11 ifite umutwe uvuga ngo Our Whole Association of Brothers (Umuryango Wacu Wose w’Abavandimwe). Mbese, waba warayitumije? Ni gute ushobora kungukirwa cyane kurushaho n’ibyo bikoresho bitangaje?
2 Ingingo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1999, yari ifite umutwe uvuga ngo “Mujye Mwiga Ijambo ry’Imana Buri Gihe mu Rwego rw’Umuryango,” yaduteye inkunga yo “kugena igihe runaka ku cyo twajyaga dukoresha mu cyigisho, tukareba igice kimwe cy’imwe muri za kaset[i] videwo zubaka za Sosayiti . . . hanyuma tukakiganiraho.” Mu buryo buhuje n’iyo nama nziza, buri kwezi hazajya hasuzumwa kaseti videwo imwe imwe mu Iteraniro ry’Umurimo. Turatera buri wese mu bagize itorero inkunga yo kureba iyo kaseti videwo iwe mu rugo mbere y’uko iganirwaho mu Iteraniro ry’Umurimo.
3 Muri uku kwezi, turahera kuri kaseti videwo ya mbere twakoze ifite umutwe uvuga ngo “Les Témoins de Jéhovah— Un nom, une organisation.” Yirebe kandi utege amatwi ibisubizo bitangwa kuri ibi bibazo bikurikira:
◼ Abahamya ba Yehova bazwiho iki cyane cyane?
◼ Ibintu byose bikorerwa kuri Beteli bifitanye isano n’uwuhe murongo w’Ibyanditswe?
◼ Ni ibihe bintu byabayeho bivugwa muri Bibiliya wabonye byerekanwa, byafotowe kandi bikaba byarashushanyijwe kugira ngo bikoreshwe mu bitabo?
◼ Ni iki kigutangaza ku bihereranye n’ukuntu ibitabo byacu bitegurwa?
◼ Guhera mu mwaka wa 1920 kugeza mu wa 1990, Sosayiti yacapye ibitabo bingana iki?
◼ Mu bagize ubwoko bw’Imana, ni bande bagombye cyane cyane kwihatira kuzuza ibisabwa kugira ngo bakore umurimo wo kuri Beteli?—Imig 20:29.
◼ Ni mu buhe buryo umuryango wa Beteli uha urugero ruhebuje Abahamya ba Yehova bose?
◼ Ni iki kigutangaza ku bihereranye n’umurimo ukorerwa kuri Beteli kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi uko bishoboka kose?
◼ Ni gute amafaranga atangwa ku murimo ukorerwa ku isi hose aboneka?
◼ Ni uwuhe murimo dushobora gushyigikira tubigiranye umwete, kandi twabikora dufite uwuhe mwuka?—Yoh 4:35; Ibyak 1:8.
◼ Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’umuteguro uri inyuma y’izina ryacu?
◼ Ni gute ushobora gukoresha iyo kaseti videwo mu murimo wo kubwiriza?
Mu kwezi k’Ukuboza tuzasuzuma kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo “La Bible—Un livre historique et prophétique.”