Ingaruka Nziza za Kaseti Videwo mu Gutanga Ubuhamya
1 “Umwana wacu yatangiye kureba kaseti videwo ataramenya kugenda. Ahora ayireba kenshi. Mbega ukuntu kugira igikoresho gitera abana bacu gukunda Yehova ari byiza!” Ni iyihe kaseti videwo uwo mubyeyi w’Umukristo yari arimo avuga? Ni ifite umutwe uvuga ngo Noé: il marchait avec Dieu (Nowa Yagendanaga n’Imana). Umubyeyi umwe utari Umuhamya, akaba afite umwana warebye iyo kaseti videwo mu rugo rw’undi muntu, yohereje impano y’amadolari y’Amanyamerika agera kuri 90 ku biro by’ishami kandi abaza niba dufite indi kaseti videwo iyo ari yo yose igenewe abana. Kaseti videwo zakozwe n’umuteguro wa Yehova zigira ingaruka zikomeye ku bato n’abakuru.
2 Mu Muryango: Igihe umuryango ugizwe n’Abahamya wari umaze kureba kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie (Gushikama kw’Abahamya ba Yehova mu Gihe cy’Ibitotezo by’Ishyaka rya Nazi), umubyeyi umwe yaravuze ati “buri gihe najyaga nibaza ukuntu Yehova yatumye abantu buntu bashobora kwihanganira ibintu bitangaje byababayeho! Gutekereza kuri ibyo bintu byanyibukije ukuntu ingorane mpura na zo ari nta cyo zivuze ugereranyije. Kureba iyo kaseti videwo turi kumwe n’abana bacu byabafashije kurushaho kubona neza ko tugomba kwishingikiriza kuri Yehova. Binyuriye mu kuganira na bo kuri iyo kaseti nyuma yo kuyireba, twafashije abakobwa bacu kurushaho kugira ibibakwiriye byose kugira ngo bahangane n’ibigeragezo byose n’ibitotezo bashobora guhura na byo.”
3 Ku Ishuri: Ku bihereranye n’ingero z’ibyabaye, hari Umuhamya w’umwangavu washoboye kwerekana igice cya kaseti videwo Fermeté mu ishuri yigagamo. Mbere y’aho, umwarimukazi wabo yari yaravuze ko adakunda Abahamya. Nyuma yo kureba iyo kaseti videwo yaravuze ati “ibi bihinduye burundu uburyo najyaga mbonamo Abahamya ba Yehova. Niyemeje ko ubutaha nibagaruka iwanjye nzabatega amatwi kandi ngatangira kwigana na bo Bibiliya!” Ni iki cyatumye ahindura ukuntu yatubonaga? Yavuze ko ari “urukundo nyakuri n’ubudahemuka” tugaragaza.
4 Mu Murimo wo Kubwiriza: Hari mushiki wacu wahuye n’umugore utaremeraga kwakira ibitabo byacu nubwo hari ibibazo yibazaga ku bihereranye natwe hamwe n’umurimo wacu. Uwo mushiki wacu yasubiye kumusura yitwaje kaseti videwo Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation maze ayimwereka ari kumwe n’umugabo we. Bombi bakozwe ku mutima n’iyo kaseti videwo mu buryo bwimbitse maze bemera kwiga Bibiliya. Ingaruka z’uko gutanga ubuhamya bwiza zabaye iz’uko batangiye guhuza imibereho yabo n’ibyo Imana ishaka.
5 Mbese, ujya ukoresha kaseti videwo zacu mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho uko bishoboka kose?