Tujye Twifashisha Ibintu Bigaragara mu Gihe Twigisha
1. Ni gute Yehova yakoresheje ibintu bigaragara kugira ngo yigishe abagaragu be bo mu gihe cya kera, kandi se byagize akahe kamaro?
1 Yehova yagiye akoresha iyerekwa cyangwa inzozi kugira ngo ageze ibintu by’ingenzi ku bagaragu be bo mu gihe cya kera. Tekereza nk’igihe Ezekiyeli yerekwaga igare rya Yehova ryo mu ijuru (Ezek 1:1-28). Tekereza ukuntu Daniyeli yumvise ameze igihe yari amaze kurota inzozi z’ubuhanuzi zagaragazaga uko ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bwagombaga gusimburana (Dan 7:1-15, 28). Naho se bite ku bihereranye n’iyerekwa rishishikaje ry’ibintu byari kubaho ku “munsi w’Umwami wacu” intumwa Yohana yeretswe “mu bimenyetso”? (Ibyah 1:1 [NW], 10)? Yehova yabigishije akoresheje amabara yagaragaraga neza hamwe n’ibintu bishishikaje. Ibyo byatumye bakomeza kuzirikana ibyo yabigishije.
2. Ni ibihe bintu bigaragara dushobora kwifashisha kugira ngo twigishe abandi ukuri kwa Bibiliya?
2 Niba natwe twifuza ko abantu bahora bazirikana ukuri ko muri Bibiliya tubigisha, dushobora gukoresha kaseti videwo z’umuteguro. Izo kaseti videwo zivuga ibintu byinshi kandi zidufasha kwiringira Bibiliya, umuteguro wa Yehova n’amahame adufasha gukomeza kuba Abakristo nyabo. Nimucyo dusuzume ingero za kaseti videwo z’umuteguro dushobora kwifashisha, kandi dusuzume n’uburyo twazikoresha tugamije kwigisha.
3. Ni iki ushobora kwifashisha kugira ngo uyobore umwigishwa wa Bibiliya ku muteguro?
3 Mu murimo wo kubwiriza: Mbese waba warigeze ubwira umwigishwa wa Bibiliya ibihereranye n’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe? Bimwereke wifashishije kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Toute la communauté des frères (Umuryango wacu wose w’abavandimwe). Ushobora kuyimutiza akayireba mbere y’uko mwongera kwiga cyangwa mukazayirebera hamwe kuri uwo munsi muzigiraho. Hanyuma muzasuzume ibibazo by’isubiramo biri mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 2002.
4. Ni izihe mfashanyigisho urubyiruko rw’Abahamya rushobora kwifashisha ku ishuri?
4 Mwebwe rubyiruko, mushobora gusaba mwarimu wanyu uburenganzira bwo kwereka abanyeshuri mwigana kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie (Gushikama kw’Abahamya ba Yehova mu gihe cy’ibitotezo by’ishyaka rya Nazi), cyangwa ifite umutwe uvuga ngo Fidèles dans les épreuves—Les Témoins de Jéhovah en Union soviétique (Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti babaye indahemuka mu bigeragezo). Nanone mushobora kumusaba uburenganzira bwo gutegura ibibazo muzasuzumira hamwe mu ishuri. Muzifashishe ibibazo byo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 2001, n’uwo muri Gashyantare 2003 mu Giswayire cyangwa uwo mu Kuboza 2003 mu Gifaransa.
5. Ni ikihe kintu ababyeyi bashobora kwifashisha mu cyigisho cyabo cy’umuryango?
5 Mu muryango n’igihe turi hamwe n’incuti: Babyeyi, mutekereze ukuntu kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Les jeunes s’interrogent... Comment se faire de vrais amis? (Urubyiruko ruribaza... Ni gute nahitamo incuti nyakuri?) yafashije abana banyu ubwo bari bamaze kuyireba. Kuki mutakongera kuyireba mu cyigisho cyanyu cy’umuryango cy’ubutaha? Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 2002 urimo ibibazo mushobora kwifashisha mukagirana n’abana banyu ibiganiro byiza.
6. Ni gute wategura gahunda yo guterana inkunga n’incuti zawe?
6 Mbese mu itorero ryanyu haba hari incuti zawe wifuza gutumira kugira ngo zizaze kugusura imuhira? Gufata umugoroba umwe mukarebera hamwe kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Respectons l’autorité de Jéhovah (Twubahe ubutware bwa Yehova) bishobora kubatera inkunga. Byarushaho kuba byiza mwifashishije ibibazo byo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 2004, maze mugasuzumira hamwe amasomo mwakuyemo.
7. Ni mu buhe buryo ushobora gukoresha kaseti videwo z’umuteguro?
7 Ubundi buryo: Ni mu buhe buryo bundi ushobora gukoresha neza kaseti videwo z’umuteguro zigera kuri 20? Gufata kaseti videwo imwe cyangwa ebyiri ukazereka umuntu usura buri gihe, bishobora kumufasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Mbese ushobora gusaba uburenganzira bwo kuzereka abantu baba mu kigo cyita ku bamugaye cyangwa abageze mu za bukuru? Ese uramutse weretse izo kaseti videwo bene wanyu batari Abahamya, abaturanyi bawe cyangwa abo mukorana, ntibyatuma barushaho kubaha Abahamya? Kaseti videwo z’umuteguro zirashishikaje, zirigisha kandi iyo abantu bazirebye bibagirira akamaro cyane. Jya uzifashisha mu murimo ukora wo kwigisha.