ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Werurwe p. 7
  • Jya wereka videwo abo wigisha Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wereka videwo abo wigisha Bibiliya
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Wigisha ukoresheje videwo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Tujye Twifashisha Ibintu Bigaragara mu Gihe Twigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Jya ukoresha DVD zacu mu gihe uyobora icyigisho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 2
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Werurwe p. 7
Mushiki wacu yereka umwigishwa videwo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wereka videwo abo wigisha Bibiliya

Videwo cyangwa amafoto bituma ubireba atarangara, agasobanukirwa ibyo yiga kandi akabyibuka bitamugoye. Yehova, we Mwigisha Mukuru, na we yagiye abikoresha kugira ngo yigishe amasomo y’ingenzi (It 15:5; Yr 18:1-6). Nanone Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu, yarabikoreshaga (Mt 18:2-6; 22:19-21). Mu myaka ya vuba aha, byaragaragaye ko gukoresha videwo bigira akamaro cyane. Ese iyo wigisha umuntu Bibiliya ukoresha neza videwo?

Hari videwo icumi zateguriwe kudufasha mu gihe dukoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Muri rusange, buri videwo iba ifite umutwe uhuje na kimwe mu bibazo biba byanditse mu nyuguti zitose biri muri ako gatabo. Ku bakoresha ibyuma bya eregitoroniki bo, hari akantu kakwereka igihe cyo kwerekana buri videwo. Nanone hari izindi videwo wakwifashisha mu gihe ukoresha ibindi bitabo dukoresha twigisha abantu Bibiliya.

Ese mwaba murimo muganira ku ngingo ubona ko ikomereye umwigishwa? Ese hari ikigeragezo umwigishwa yaba ahanganye na cyo? Jya ushakisha muri videwo zo ku rubuga rwa jw.org® n’izo kuri tereviziyo® yacu, urebemo iyamufasha. Mushobora kuyirebera hamwe hanyuma mukayiganiraho.

Buri kwezi hasoka videwo nshya. Mu gihe uzireba, uge utekereza uko wazikoresha mu gihe wigisha abandi Bibiliya.

VIDEWO ZIHUJE N’AMASOMO YO MU GATABO UBUTUMWA BWIZA

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Imana ifite izina?”

    Isomo rya 2

    Ese Imana ifite izina?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?

    Isomo rya 3

    Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?”

    Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Yesu yapfuye?”

    Isomo rya 4

    Kuki Yesu yapfuye?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Imana yaremye isi?”

    Isomo rya 5

    Kuki Imana yaremye isi?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Bigenda bite iyo umuntu apfuye?”

    Isomo rya 6

    Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana n’iki?”

    Isomo rya 7

    Ubwami bw’Imana ni iki?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”

    Isomo rya 8

    Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Imana yemera amadini yose?”

    Isomo rya 10

    Ese Imana yemera amadini yose?

  • Videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Imana yumva amasengesho yose?”

    Isomo rya 12

    Ese Imana yumva amasengesho yose?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze